LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nyarugenge : Yafatanywe Impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano
Publish Date: lundi 8 mai 2017
VISITS :526
By Admin

Mugabe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge imufatanye impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge ku itariki 4 z’uku Kwezi.

Yagize ati,"Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda bamufatiye mu cyuho arimo guha uwitwa Mukashema Francine uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyiciro cya B rw’urwiganano. Bamaze kumufata, baramusatse, bamusangana urundi na rwo rw’urwiganano rw’icyiciro cya A rwa Nsengiyumva Silas. Bamufatanye kandi Irangamuntu y’uwitwa Sindikubwabo Napoleon n’amafoto magufi atanu y’abantu batandukanye ; tukaba dukeka ko ibyo bindi byari ibyo kwifashisha mu gukorera ba nyirabyo cyangwa kubakoreshezera impushya z’inyiganano."

Yakomeje agira ati," Mukashema yavuze ko Mugabe yamusabye ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko azamufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyo cyiciro (B).Yamubeshye ko ari Umupolisi kugira ngo yizere ko ibyo amubwira ari ukuri, kandi ko abishoboye."

CIP Kabanda yavuze ko Mukashema yamuhaye ayo mafaranga ; hanyuma undi amuzanira Uruhushya rw’urwiganano, amubeshya ko ari ruzima ; akaba ari na bwo Polisi yamufatiye mu cyuho.

Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abafatanya na Mugabe gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda yagiriye inama abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko zirimo gukora ibizamini ; ubitsinzwe akihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde ; aho kugura inyiganano.

(CIP) Emmanuel Kabanda

Mu butumwa bwe yagize na none ati,"Bene abo batekamutwe babeshya abantu ko bafitanye ubucuti n’abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ; hanyuma bakabasaba amafaranga bababeshya ko ari ayo kubaha kugira ngo bazibahe badakoze ibizamini ; hanyuma bikarangira babahaye iz’inyiganano."

Yaburiye abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe na Polisi y’u Rwanda zirimo ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rigezweho rizitahura ryitwa Hand-Held Terminal (HHT).

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...