LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe ?
Publish Date: mercredi 29 mars 2017
VISITS :1849
By Admin

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Uhagarikiwe n’ingwe aravoma”, bashaka kuvuga ko umuntu ufite undi muntu ukomeye umushyigikiye akora icyo ashaka kandi yisanzuye nta bwoba afite yizeye ko nta wabimuryoza kabone n’iyo yakora amakosa.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda barimo itangazamakuru, abafana, n’abahoze ari abakinnyi mu Rwanda bijujutira kenshi imiyoborere bavuga ko itari myiza ya Nzamwita Vincent De Gaule uyobora Ferwafa, ibi ariko bisa no gucurangira abahetsi kuko nta gihinduka ahubwo ukabona ararushaho gukora amakosa, ibi bigatuma abatari bake bibaza niba koko ataba ahagarikiwe n’ingwe koko. Gusa niba ihari yaba ari ingore kuko irakaze.

Nzamwita aherutse kwihandagaza avuga ko kuri we u Rwanda rutagiye muri CAN ya 2004 kuko rwakoresheje bamwe mu bakinnyi badakomoka mu Rwanda. iBi n’ubwo yabisabiye imbabazi bya nyirarureshwa, benshi ntibanyuzwe, bumvaga ari byiza kuzisaba ariko zigakurikirwa no kwegura.

Ibyo wenda ni ibyo mwibuka cyane kuko ari byo bigezweho, ariko benshi ntibaribagirwa ko Nzamwita yasubitse umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sport na APR FC avuga ko Polisi itashobora kubacungira umutekano, bigatuma Rayon Sport isezera muri shampiona n’ubwo yaje kwisubiraho umukino ukaba mu mutuzo.

FERWAFA yavuzwemo kandi inyerezwa ry’umutungo no gutanga amasoko mu buryo butemewe, byaje kurangira uwari umunyamabanga Jean Olivier Murindahabi akatiwe igifungo cy’amezi atandatu, gusa kuri njyewe zagombaga gutukwamo nkuru, ibi byabaye nk’ibya wa mwana babwira gukubita uwo yanga ati ‘oya ndakubita uwo dusangira’.

Ubuse aka kanya Abanyarwanda bakwibagirwa ko Amavubi yatewe mpaga ku maherere ? Gukinisha uwiswe Birori Dady nyamara muri CAF bamuzi nka Tedy Etekiama, byatumwe u Rwanda rusezererwa nyamara rwari rwageze mu matsinda. Abenshi bari biteze ko umujinya w’Abanyarwanda bakunda Amavubi utuma De Gaulle yegura ariko si ko byagenze, ahubwo ikimwaro yagihinduye umujinya, abakiniye u Rwanda abatesha agaciro.

Mu nama y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 13, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yatunze agatoki abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko afite amakuru ko harimo ruswa n’undi mwanda mwinshi, ndetse avuga ko batagombaga gukora ubucucu (stupid things) bwatumye u Rwanda rusezererwa mu marushanwa.

Nta gihe kinini kandi cyari gishize Umukuru w’Igihungu atangaje ko umupira w’u Rwanda yawuretse, umwanya muto abonye awukoresha areba uw’i Burayi. Ibi byari bihagije ngo abawuyobora baveho hajyeho abandi, ariko si ko byagenze.

Ni byo FIFA ikumira Politiki mu mupira, ariko nziko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gushyiraho umuyobozi ushoboye kandi bitabangamiye amategeko ya FIFA. Erega n’ubwo FIFA itabyemera ariko izi neza ko nta shyirahamwe ridafite igihugu ribarizwamo ribaho, ntiyobewe kandi ko 90% by’umupira wacu ari imisoro y’Abanyarwanda iwutunze.

Abayobozi b’amakipe ari na bo bagize inteko rusange ya FERWAFA, ni bo bagakwiye kugira icyo bakora ngo habeho impinduka, ariko ntibyaborohera. Babaye ba ‘ndiyo bwana’, amategeko akumira abashaka kugira impinduka bazana yahawe umugisha akomerwa amashyi.

Ni mu gihe kandi, kuko ku ngoma ya Nzamwita uwaje mu nama yahabwaga 250.000 Frw ubu yazamuwe agirwa 400.000 Frw ubwo ni miliyoni 20.000.000 Frw uko inteko rusange iteranye, nyamara abana hirya no hino mu gihugu babuze imipira yo gukina. ‘Uwicaye mu gacucu n’agacuma rero ngo ntamenya ko hanze izuba riva’ ! Muri make abo ntacyo twabitegaho.

Mu zindi gahunda u Rwanda ruhora ruza ku isonga, isuku, ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’ibindi, nyamara abakunda umupira twabaye ba ‘nzapfa nzakira simbizi’ nka ka kanyoni karitse ku nzira.

Ese koko Nzamwita Vincent De Gaule yaba ahagarikiwe n’ingwe ?

Inkuru y’izuba rirashe

IBITEKEREZO
marti

nta byishimo muteze kubona mugihe akiyobora

Bulabula Yves valentin

Umunyarwanda yaciye umugani uzi ubwenge ashima ubwe DE Gaule yibwira ko we na Afande runaka umushyigikiye tutabizi nta mu nyarwanda utabizi nyakubahwa Perezida Kagame nadutabare amudukize turebe kuko yadukoreye byinshi byiza ndumva iryo kinamico rya Ferwafa na Afande ritamunanira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika dukize DE Gaule tuzabyine intsinzi 2 amatora ya Perezida aho uzabona urukundo tugukunda tuguhundagazaho amajwi y'urufaya mbega igihe gitinze kugera ngo twongere tukwitorere ntawundi dushaka atari wowe Nyakubahwa Perezida Kagame Paul aho tuzabyine intinzi yawe mubyeyi w'igihugu cyacu iya 2 twakishimira ni ukudukiza de Gaule uwo ushyigikiwe na afande uwo uba hafi yawe ariko ko yajyaga areba Kure yamuretse agashaka undi yashyigikira wayobora neza kurusha uwo mukongomani ngo ni de Gaule.

vlad nishimwe

reka noneho umwanditsi wiyi nkuru aba ari we ugirwa umuyobozi wa ferwafa kuko ntacyiza yabonye kuri De gaulle nta nubwo yibuka success CHAN yagize cg amasezerano amaze gusinywa nubudage hamwe na maroc mu guteza imbere umupira ereaga Degaulle yagiye bamwe batabishakaga ngo nuwa APR igikona


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...