LATEST NEWS
MURI AFURIKA
PAM-Rwanda isanga hari ukuntu Afurika ishobora kugera ku bwigenge nyabwo
Publish Date: mercredi 17 mai 2017
VISITS :134
By Admin

Umuryango uharanira kwibohora nyako kwa Afurika ufite icyizere yuko uyu mugabane ushobora kugera ku bwigenge nyabwo ariko bigasaba uwo bireba wese kubanza kumenya neza yuko Afurika iboshye n’uburyo iboshywemo !

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru uyu munsi mu nyubako za Stade Amahoro, abayobozi ba Pan African Movument, ishami ry’u Rwanda (PAM-Rwanda) bagaragaje yuko urugamba rwo kubohora umugabane wa Afurika rumaze igihe kirekire, rukaba rwaragiye ruhura n’ibibazo bikomeye cyane, ariko ubu hakaba hari cyizere yuko umusaruro wari witezwe ugomba kuboneka.

Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais, yavuze yuko umugabane wa Afurika ariwo ucyennye cyane kurusha indi migabane y’isi, kandi ariyo ikize cyane kurusha iyo migabane yindi y’isi. Akagaragaza yuko ibi ubwabyo bigaragaza yuko Afurika iboshye, bikiyerekanira mu buryo bw’uko umwana w’umunyafurika akura yifuza kuzajya kwibera i Bulayi cyangwa mu yindi migabane y’isi nka Amerika.

Musoni agaragaza yuko Afurika iboshywe n’ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere ni ba mpatsibihugu n’abambari babo, naho icya kabiri kiboshye Afurika niyo ubwayo kutigirira icyizere ngo yishakame ibisubizo ku bufatanye buhamye. Abanyafurika bagahora bararikiye ibyo hanze biba byarakozwe n’abandi, bagahora mu ntambara zidashira kandi zidakorwa ku nyungu nyafurika.

Musoni waganiraga n’abanyamakuru mu gikorwa cyo kwitegura umunsi ngarukamwaka wo kwibohora kwa Afurika (African Liberation Day) uzaba tariki 25 z’uku kwezi, yavuze yuko ibyo by’abana bacu gukura bararikiye kuzimuka Afurika bigira ahandi natwe Abanyafurika tubifitemo uruhare rukomeye. Yatanze urugero ku kintu gito ariko gikomeye, avuga ukuntu abana bacu bajya mumenya kuvuga neza bigishwa igifaransa cyangwa icyongereza, bajya kwa sekuru bakavuga ikinyarwanda gipfuye abantu bagaseka Bishimiye ‘urwo rukonjo’ ! Ibi ni ibintu byica cyane umuco nyafurika, bigafasha mu gutuma abana bakura bararikira iby’ahandi !

Musoni Protais

Amo banyamahanga baboshye Afurika ntabwo bifuza uyu mugabane wagira amahoro, kuva mu majyepfo ya Afurika kugera mu majyaruguru, kuva mu burasirazuba kugera mu berengero bwaryo. Musoni, wigeze kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’itangazamakuru hano mu Rwanda, akavuga yuko iyo ariyo mpamvu bateza intambara zidashira mu bihugu nka Somalia, Sudan y’Epfo n’ubushyamirane buhoraho bw’indimi mu bihugu nka Cameroon.

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...