LATEST NEWS
Mu Rwanda
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga !!!
Publish Date: vendredi 1er septembre 2017
VISITS :1734
By Admin

Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati anerura ukuntu yasabwe kuyijyamo ngo ahabwe imbaraga zidasanzwe akabyanga.

Uyu mushumba yavuze ko mu Rwanda hari amatsinda y’ abantu bashinzwe gushishikariza abandi kujya muri illuminati. Ayo arimo ayitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’ nk’ uko Past. Rutayisire yabitangarije Ibyishimo.

Yagize ati “Hariho muvoma zimwe na zimwe z’amayoberane, izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose uyu mugi wa Kigali wuzuyemo aba Rosicrucians benshi cyane rwose, sindi buvuge amazina , ngo kanaka na kanaka , ariko twagiye tuganira kenshi bakambwira bati ‘ rwose umuntu uzi ubwenge nkawe, aje akiga ibintu byacu yakongererwa imbaraga, yakongererwa ubushobozi.’”

Past. Rutayisire yanatangaje ukuntu bamwinginze ngo age muri Illuminati
Illuminani ni umuryango bivugwa ko ukoranirwamo n’ ibihangange bitandukanye ku Isi, ngo ugiye muri uyu muryango ahabwa imbaraga zituma atera imbere akagwiza ifaranga. Ngo hari nubwo asabwa gutamba umuntu akunda agapfa kugira ngo ibyo abigereweho.

Past. Rutayisire avuga ko Illuminati idapfa gufata umuntu uwo ariwe wese kuko ngo ifata umupasiteri ufite icyo azayimarira.

Hari bamwe mu ba pasiteri bo mu Rwanda bamaze kwinjira :

Pasiteri Antoine ati : ” Byabaye kenshi si rimwe, si kabiri, si gatatu, kuko nakubwiye ko mfite n’abantu b’inshuti zanjye babibamo. Ntabwo binjiza abantu basanzwe kuko ni ibintu babwira umuntu ku giti cye , umwe kuri umwe.”

Yongeyeho ati :” Natangiye kubabona kera nkiri umwarimu muri Kaminuza ( Hagati ya 1982 na 1983) narababonye. Ndabizi n’abo twaganiriye ndabazi n’ibyo twaganiriye ndabizi. Nkiri umwarimu hari abo twaganiraga barimo, no mu mashuri yisumbuye hari abo twigishanyaga bari barimo, n’ubu hari n’abapasitoro nzi barimo. Abo nkubwira bari Abanyarwanda ntabwo bari abanyamahanga , kandi ndabazi baracyahari.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko Aba Freemasons n’aba Rosicrucians bahari mu Rwanda , ngo ndetse hari n’igihe bakora inama zitandukanye mu mahoteli bakanabitangaza.

Ati : “Mu bihe byose nta gihe ntababonye , nta n’igihe ntahuye nabo. Bamaze kubimenya ko ndi intagondwa kuva aho nabereye Pasitoro nta n’umwe ndongera kubona. Haciye nk’imyaka irenga 10 ntawongera kubimbwira.”

Kenshi iyo abantu bumvise amakuru y’ibijyanye n’imbaraga z’umwijima n’udutsiko tw’ibanga tuzikoresha bakunze kubihakana, gusa ababibonye n’abamenye ababibamo , bahamya ko izi mbaraga zihari ndetse n’abazikoresha bahari , bityo bagasaba abantu kwikomeza ku Mana.

Pasiteri Antoine Rutayisire

IBITEKEREZO
kembo

na HE nawe akorana nayo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...