LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Paul Gitwaza muri Zion Temple yeretse umuryango bamwe mubakozi b’Imana bamufashaga
Publish Date: lundi 8 mai 2017
VISITS :4770
By Admin

Intumwa y’Imana Gitwaza, yirukanye aba Bishop batatu n’umupasiteri umwe mu itorero ayoboye rya Zion Temple aho abashinja kugumuka, yanahaye kandi uburenganzira abashaka kubakurikire aho bagiye. Yabaturiyeho Umugisha w’Imana.

Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza, yatangaje ku mugaragaro ko bamwe mu bakozi b’Imana bamufashaga mu murimo mu itorero rya Zion Temple aho riri hose ku Isi batakiri kumwe nawe, ko nta burenganzira na bucye bwo kongera kubwiriza mu nsengero za Zion Temple aho ziri hose.

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza, avuga ko aba bakozi b’Imana birukanywe muri Zion Temple bagumutse mu itorero bakajya kwifatanya n’abandi ashinja kuba baratwaye itorero n’ibikoresho.

Abirukanywe nkuko Intumwa y’Imana Paul Gitwaza abivuga ni ; Bishop Bienvenue Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudone Vuningoma na Pasiteri Kamanzi Patrick. Aba bose ngo ntabwo bakibarizwa mu muryango wa Zion Temple.

Intumwa y’Imana Gitwaza agira kandi ati :” Gusa, imirimo bazakora yose, ibyo bifuza kuzageraho bazabikore, ndabasabira amahirwe y’Imana, Imirimo yose bazakora Imana izabayobore bazajyane abantu mu ijuru ariko mu muryango Zion Temple ku Isi barahagaze.”

Gitwaza, avuga kandi ko nka Zion Temple bazashyigikira ibyo aba birukanywe bakora nihaba Umwuka w’Imana no guca bugufi, ko kandi ni bagaruka bazakirwa ngo kuko itorero rya Kirisito igihe cyose ari idirishya ry’Urukundo, idirishya ry’imbabazi. Gusa na none ngo guca bugufi no kwihana kutarimo uburyarya no kubeshyana ngo nibyo byazatuma bakomezanya hamwe. Yahaye kandi uburenganzira umukirisito wese wumva ashaka gukurikira abagumutse bagacibwa muri Zion Temple kubakurikira.

Intumwa Paul Gitwaza

Aha yagize ati :” Rero bakirisito ba Zion Temple, abarimo bajya gusengera kuri Amani guest house n’ahandi hose ndabasaba ngo abifuza gukorana nabo mwese mugende kandi turabaha urwandiko( Recommandation).

Uwumva ko Bishop ari umubyeyi we yaramufashije mu buzima, afitanye isano nawe, yifuza gukorana nawe, ndasaba adiministrateur Bulambo umwandikire urwandiko rwiza amushimire agende.” Gusa ngo ikitazihanganirwa ni ukurya hombi( kuhaba hombi). Ugiye ngo umwanya n’imirimo yari afite muri Zion Temple nta kongera kubitekereza, uzaza wese azaza nk’umushyitsi.

IBITEKEREZO
Ibyahishuwe F

Bavandimwe nshuti , Ntabwo bisobanutse kuruhande rumwe ariko iyo ucukumbuye ukashishoza buli societé igizwe nabantu igomba kugira umurongo ngenderwaho ndetse na mategeko ayigenga. Apotre Gitwaza yitwako ko ari visioneur wa Zion kandi nibyo kuko twe twasanze ariko bimeze ntunumwe muli bagenzibe ba Bshops ubihakana . Ikibazo nfite nuko ninjiye muli uru rusengero bwambere 1999 ntanumwe mulibo wali wagira ubushobozi barakundanaga cyane ndetse nibuka ko Dr.Bienvenue yaje kuba umwana wa Past.Muzehe ise wa Gitwaza babisobanura ko abaye umwana adoptif ibyo byerekanaga ko relationship yari ihambaye itashobora kusenyuka.Uyu munzi ibintu siko bimeze kuko bararebana ayingwe Ese koko birakwiyeko mwitorero umuntu abuzwa kukorera Imana ntanicyaha kigaragara yakoze ? Nubwo cyagaragara imbabazi z'Imana ko zihoraho iteka niba abayihagariye batashobora kubabarirana turigishwa izihe mbabazi ? Ndabizi gitwaza yarababaye kuburyo bimugoye kubana nabagenzibe ariko natwe ba Christo turi murusengero ZTC hari icyo atugomba mbere yuko akomeza ivuga butwumwa muli twe uhereye umunsi akoze iyi declaration : 1.Icyambere mwitorero harimo abantu batandukanye,abiz,abatarize,abayobozi mu nzego zitandukanye mu gihugu. 2.Nubwo ari visioneur agomba kumenya ko vision ye ikorera mu bantu bareba ,banashishoze. 3.Ibyo kuhamagara amatsinda ntabwire ibyukuri ipfundiko yikibazo aho yatangiriye nimpanvu yahisemo kutakomezana nabagenzibe ''Nibuka avuga ngo ntibazaje babamuzisikaho kuko si asmako "aha yari mwitorero ryo mu Bubirigi hashize ukwezi.bivugako atavuga ukuri ahubwo araturagiye . NB.Kugira ngo yongere yubake icyizere mu ba christo ayobora azafate abo ba Bshop baze mwitorero basezere batirikanywe nibura batubwire hamwe na Gitwaza ingamba shya bafite nyuma yuko batandukanye hanyuma abifuza kujya aho bashaka bazagende.kuko ibyo bya recommendation ndabona ntacyo bimaze kuko ndatekereza ko abagenda benshi binjiye muli Zion nta masezerano ba signé banagiye ntacyo bishe.cyeretse Pastors nanjye ndi Evangelist kandi nfite imirimo murusengero ariko mu rwego administrative ngiye nubwo nasengewe ntacyo naba nishe kuko niba nibuka neza ntaho na signé mba evangelist.ibyo rero nukukoresha itera bwoba kandi natwe ubu turi kwibaza uyu mugabo ibye bihagazehe. Ahubwo Past Bulambo wizewe nawe arye ari maso kuko ntawatekerezaga ko urukundo rwaba Authentics rwajyamo igitotsi ils etaient vraiment soudés. Ariko ngarutse mubyumuka hari uwatangije umurimo ntazemerako usenyuka kubera inyungu za bamwe Ap.Gitwaza ache bugufi na commitee nshya yashizeho ayunvire ashake nabajyanama beza batari nkabo mbona ubu birirwa ku byapa ndabona umuvuduko wabo utazatinda vuba hano bazaba babi kurusha abari basanzwe.Hari cyo nkundira rimwe mu tsinda rikorera muli Asaph nuko batafatwa nibyo byose bo bakorera Imana gusa batinjiye mu matiku ndababwira ngo bakomeze Intambara niyababyeyi bayibarekere bo bakomeze kuko niryo tsinda mbona ritanyeganyeze nibyo bibazo bigaragara ko bafite abayobozi beza ndetse nabajyanama bayoborwa n'Imana. Ndangiza ndabona namatirero ashamikiye kuli Zion kigali no mu mahanga Gitwaza akeneye inama yihutirwa nabashumba bayo kuko ejo nabo bizitwako birukanywe kuko batigeze begerwa na nyirubwite Gitwaza ababaze niba icyemezo cyo kwitandukanya naba BSHOSPs barakishigikiye nki nkingi zitorero.ubu vuba muzabona benshi bari basanzwe bacumbagira bigira hariya Guest House Amani abahe urubuga berekane amarangamutima yabo. Ariko njye nkunda itorero ryanjye Gitwaza yahaba atahaba nzahora nshima Imana muli Zion Temple kuko sinazanywe nu muntu am not a fanatic am a christian . Imana ifashe umurimo wayo mu Rwanda kandi Ishoboze nabakeneye kwagura Ihema bazabishobore.

AKANA Alice

na Yesu yiyamaga abafarizayo les hypocrites abagambanyi apotre Gitwaza ukurikije ibyo abo babishop bamukoreye ahubwo urukundo n ubumana afite ni bwo bwatumye atabateraho amahane ni bo bijyanye si we wabirukanye ahagaritse n ubundi abatari bagihagaz kandi birirwaga bica intama ni bo bazanye divisio na separation ahubwo aha akoze neza cyane abashaka kugenda bigendere barekere amahoro abandi guhora muryana mu nzu y Imana si ikintu ari abagiye n abasigaye twishakire ijuru icyo nzi ni uko apotre Gitwaza ahagarikiwe n Imana yaradutabaye ino muri Belgique aho ba bishop bari batumereye nabi may God bless him.

Imanicakanzumarcelin

Yemwe nimureke ibyo pawulo yavuze bisohore ubundi insengero zose zubatse kumusenyi ningombwa gusenyuka ariko izubatse kurutare ntabwo ziba sha gusenyuka ntimuhangayike

Christian k.

Bavandimwe bwoko bw 'Imana ,bibabaje abakristo Bose , iyomusobanukirwako mwatewe kuko satani ntashobora gutandukanya abakozibe ,ahubwo atera akavuyo mubakristo kwirema ibice kugirabo abamaremo imbaraga , ikindi konumva abantu babaye abacamanza arabirukanwe arabasigaye umu kristo arangwa noguceceka itwaro ikomeye , ikindi mbabwira bakristo mutahureko turabo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri kristo yesu , mutahure ikikintuko kwihana kwataramashuri cyagwa uburanga bwiza , mugihemurimo bantu b 'Imana tweguta ishusho y 'Imana , ikindi mumenyeko intambara zitazabura mumatorero kuko satani arifitiye umujinya , rero harigihe ibibazo biba kugirango Imana yerekane Abakristo nyakuri , rero musenge cane mwe kwiha Abisi nasatani twere Imbuto zikwiriye abana b 'Imana Murakoze cane.

fred nzeyimana

Ntagitangaje kuko amadini yose ni Companies na y'abantu si ay'Imana kuko mu Mana ntawirukanwamo cyakora byabababaza ndetse bakanahangana kuko atari Imana bakorera Biblia ibivuga neza ko imana yabo ari inda muri Yesu harimo amahoro uburuhukiro kuko niwe Mwami w'amahoro

cameroun

Ariko ntimuzi ko amatorero yubu yabaye bisiness ?ikindi mubaza niki

John

Ndabona ntaho bukikera ! Ubu se koko uyu azongera kunga Imana n'abantu atabasha kwiyunga n'abo basangiye umurimo ? Nzaba mbarirwa ak'Umwami Yesu n'abakozi be. Gusa mba numva mbabayeee !

claude

ubundise Zion temple yigeze iba itorero ? ahubwo kwaraho abananiwe kuba abakristo bukuri bihisha, maze dogiteri pahuro gitwaza akabashuka NGO nabo nabakristo, ntagakiza kigeze muri Zion temple ahubwo nigikoresho cya #antikristo kuko nubabona abonako ntanagakiza abahasengera bigeze hano kukihumuriza,

Maliya

Uburyarya !! Nubundi BYAGIYE hanze , ngaho sobanura mu Kuri nk umukozi w Imana icyo WAPFUYE na bariya bari incuti ZAWE magara...mwabanya, mwasangiye,bmuziranyeho byinshi ! Vagis ha ukuri !! Birimoo ku kurya cyane, réactions ZAWE, amagambo ukore sha....kandi bo baraku😞😂😭

Maliya

Byose ni ibinyoma ni amaco yo kwigaragaza neza..Ni nde umurusha a mafuti ? Ngo uzagenda ntazagaruje ? Erega byaramucanze...Urwanze gushira rurahemuza !!!! Mwapfuye inda , ubutunzi, N ibyubahiro. Kandi ntabwo uko m watandukanye ari kwiza.....ngo urabasab ira umugisha ? Gute se ?? Mu Kirere ? Ufite iterabwoba rwinshi comme tjrs. Muzi care mucoce ibibazo..Akarenze umunwa ka rushya I hamagara !!!! Mbese muri mwe habuze mo abanyabwenge ngo mu be mwaratunganije ibyo bibazo bit arasa kara hanze ? Idini rya Zion Temple rya we uri genza uko ubyumva, ariko Yesu azakuraho abe !

bobobolite

Haaa !! Itorero ko mboba ribaye cooperative bavandimwe !!! Uzagaruka azakirwa nk'umushyitsi !!! Iri so itorero ndakabaroga


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...