LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda
Publish Date: dimanche 25 juin 2017
VISITS :1494
By Admin

Perezida Kagame yavuze ko imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda ari ukubanza gutekereza ibyiza hanyuma bakabona kureba uburyo babigeraho, bagashaka ubushobozi bwo gutuma ibyo batekereza bijya mu ngiro.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo y’u Rwanda cyayobowe n’Umunyamakuru Cleophas Barore na Novella Nikwigize.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi kuva ku kuba aherutse kwemera gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma yo kubisabwa n’abaturage kugera ku nshingano yahawe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’ibindi bibazo bireba u Rwanda.

Abaturage batanze ibitekerezo n’ibibazo byabo bakoresheje imbuga nkoranyambaga n’umurongo wa telefoni, ndetse hari abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye bari muri studio za Radio na Televiziyo y’u Rwanda bahawe umwanya wo kubaza ibibazo.

Perezida Kagame yavuze gutekereza ibyiza mbere y’ubushobozi aricyo cya mbere cyari gikwiye kuranga abanyarwanda, nyuma yaho bagashaka uko ibyo byiza babigeraho.

Ati “Gushaka ibyiza utaranatekereza n’ubushobozi ibyo ni byo, abantu niko bakwiye gutekereza. Bakwiye gutekereza ibyiza no mu mutwe ndetse ukiha gutekereza kugera kure hanyuma warangiza ugasubira inyuma gato ukavuga uti nzahagera nte ? Gutekereza kugera kure, ku byiza, narangiza nkasubira inyuma nti ariko ndagerayo nte ? Noneho nkatangira kubikorera kugira ngo mbone uko ngerayo.”

“Ubwo rero ndabanza mvuze ko gutekereza gutyo ni byiza cyane njye niko numva abantu bakwiye gutekereza. Niko abanyarwanda dukwiye gutekereza hanyuma twarangiza tugashaka uburyo butugeza aho twifuza kugera.”

Yakomeje asobanura ko muri iki gihe umuntu iyo asubije amaso inyuma agatekereza aho u Rwanda rwavuye mu myaka 15 cyangwa 20 ishize ‘hari nubwo n’uyu munsi ushobora kuvuga uti ariko hariya twahavuye dute ?’.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko iyo umuntu yatekereje ibyiza nyuma agashaka uburyo bwo kubigeraho, atangira kubona ko n’ibyo yabonaga nk’ibidashoboka nabyo bishoboka.

Ati “Icya mbere ni nko kuvuga ngo uwari uziko nyuma ya 94 uko abantu bishwe, ibyasenyutse bindi byose abantu ukuntu byabagizeho ingaruka ukavuga uti ariko byashoboka ko nyuma y’iki gihe gito igihugu gishobora kugira n’amahoro n’umutekano abantu bakicarana bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bihari cyangwa bagasangira bike byiza bamaze kugeraho.”

“Wumva ubundi rimwe na rimwe bigoye kuba byashoboka ariko icyo navuga ni uko n’ubu hagaragara ko hari inzira y’uko n’ibitarakemuka bishobora kuba byakemuka.”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...