LATEST NEWS
Mu Rwanda
Perezida Kagame yaje ku rutonde rw’abantu 100 bubashywe ku Isi
Publish Date: vendredi 9 juin 2017
VISITS :2009
By Admin

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaje ku rutonde rw’abantu ijana bafitiwe ikizere kurusha abandi ku Isi rw’uyu mwaka wa 2017.

Ni urutonde rwakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga “Reputation Poll International” ruriho abantu bazwiho ubunyangamugayo no kumenyekana binyuze mu bikorwa byabo, rwashyizwe ahagaragara ku ya 5 Kamena 2017.

Rugaragaraho ibyamamare muri politiki, imyidagaduro, ubucuruzi, uburezi, n’izindi nzego. Undi urugaragaraho wo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ni Winnie Byanyima, umuyobozi w’umuryango Oxfam akaba n’umugore wa Kizza Besigye.

Abandi baruriho ni Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina, Leonardo DiCaprio, Bill&Melinda Gates, Jackie Chan, Antonio Guterres , Michael Jordan, Christiano Ronaldo n’abandi.

Perezida Paul Kagame (izina rye ririho akaziga) ari mu bantu 100 bubashywe ku Isi

Amahanga ashimira cyane Perezida Kagame ko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akongera kubaka u Rwanda rwari rwarashegeshwe, akunga Abanyarwanda ndetse akazamura ubukungu ku buryo bugaragara.

Umukuru w’Igihugu kandi ayagaragaje itandukaniro mu kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka, gutanga ubwisungane mu kwivuza, ibikorwaremezo, korohereza ishoramari ikoranabuhanga n’ibindi byarumye u Rwanda rwanikira ibindi bihugu mu kuzamuka mu bukungu ku muvuduko.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

IBITEKEREZO
Jhon

Nutaremera ko H.E Kagame ari indashyikirwa azabyemera kuko ibikorwa birivugira jye uri kubibabwira niriranywe ningabo zigihugu dukata urwondo twubakira abatishaboye !butine naza mpuzankano zabo muzi ko arizicyubahiro wabisangahe kuriyisi ?

Bimana

Imana niyo nkuru. Imana ishimwe. Izamura mu mtera uwo ishatse inahesha icyubahiro uwo ishatse.

Hakizimana Faustin

Nukuri Uwomuryango uzigushishozacyane. Nizereko Kagame Ariwe Banditse Kumwanya Wambere . Kagame Oyeeeeeeee

P.K

Ibyo nibyo kandi birimo umugisha

Ruth Asiimwe

Muby'ukuri ururutonde barukoranye ubushishozi abantu barugaragaraho hari by'ibyinshi Kandi byiza bagejeje kubihugu byabo n'isi Muri rusange

Kiiza

Bravooooooooo my President HE Paul Kagame. Urabikwiye 100-0.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa...

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...