LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho
Publish Date: lundi 10 avril 2017
VISITS :672
By Admin

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazishimiye uruhare zigira mu kurinda umutekano w’u Rwanda ariko azisaba gukomeza intego ko Jenoside itazagaruka ukundi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabivuze ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (High Command Council) kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mata 2017. Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Itangazo rya RDF ribivuga, Perezida Kagame aganira n’abayobozi b’ingabo yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y’abaturage (human security) ; ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu, bikaba binafitanye isano kandi n’ibihe tugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Yabwiye ingabo z’u Rwanda gukomeza ku ntego ko Jenoside itazongera kuba ukundi, banizeza ko ibyabaye mu myaka 23 ishize bitongera kuba.

Abari muri iyi nama kandi bunguranye ibitekerezo bijyanye no gukomeza gushaka uko intego z’ingabo z’u Rwanda n’inshingano zikomeza kugerwaho, hanatezwa imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]