LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye
Publish Date: samedi 2 septembre 2017
VISITS :1661
By Admin

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017 Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye ku rutonde rw’abayobozi bashya bashyizwe mu nzego harimo Aimé Muzola yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) asimbuye James Sano kuri uyu mwanya.

Muzola yiyongera ku barimo Fatina Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Maj Regis Gatarayiha wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ; Emmanuel Nibishaka wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.

Aba bashyizwe muri iyi myanya na Perezida , Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavugururwe mu 2015.

Major François Régis Gatarayiha yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yabyaye Minisiteri ebyiri zirimo iy’urubyiruko ukwayo n’iy’ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Fatina Mukarubibi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo Kamere mu 2014, naho Muzola yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, umwanya yagiyemo mu 2016.

Emmanuel Nibishaka yabaye Umujyanama wa mbere,muri Ambadase y’u Rwanda i New York mu 2014.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu...

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One...

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...