LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania
Publish Date: vendredi 24 février 2017
VISITS :1441
By Admin

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda guhera ejo tariki 25/02/2017 biteganyijwe yuko azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, igihugu cyamuhaye ubuhungiro muri za 70 !

Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, ejo yabwiye abanyamakuru aho mu murwa mukuru wa Tanzaia yuko Museveni azaba ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rukazarangira ejo bundi tariki 26.

Makonda yabwiye abo banyamakuru yuko Perezida Museveni azagirana ibiganiro birambuye na mugezi we, Perezida John Pombe Magufuli, ariko yirinda kuvuga ibyo bizibandaho uretse kuvuga gusa yuko bizaba bigendanye n’ubukungu, ubucuruzi na diplomasi.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Prezidansi ya Tanzania bahamya yuko ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byombi bizibanda ku kibazo cy’imishyikirano igamije kureba uko amahoro yagaruka mu gihugu cy’u Burundi.

Perezida Museveni niwe muhuza mukuru w’ibibazo by’Abarundi n’ubwo imirimo ya buri munsi ikorwa na Benjamin William Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania. Imishyikirano y’Amahoro ku Burundi ihagarariwe n’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC), ubu Magufuli abereye umuyobozi !

Perezida Museveni na Perezida Magufuri

Iyo mishyikirano y’Abarundi ubushize yabereye Arusha, isanzwe ibera, kuva tariki 16 kugeza tariki 18 z’uku kwezi ariko leta y’u Burundi yanze koherezayo intumwa zayo, itanga impamvu ubona zifite intego (intumbero) zo gushaka kwica iyo mishyikirano.

Leta y’u Burundi yavuze yuko idashobora kujya mu mishyikirano yanatumiwemo imitwe yibumbiye muri CNARED ngo kuko yagize uruhare muri ya kudeta yapfubye, Gicurasi 2015. Bujumbura kandi ikanavuga yuko iyo mishyikirano igomba kuzajya ibera mu Burundi aho gutwarwa Arusha muri Tanzania.



Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza

Iki kibazo rero gihangayikishije Mkapa akaba yaratangaje yuko agomba kugishyikiriza abayoboye EAC ku buryo bwihutirwa ! Museveni nk’umuhuza nawe ni ngombwa guhura na Perezida wa EAC’ ku buryo bwihutirwa ngo barebere hamwe icyakorwa !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...