LATEST NEWS
Mu Rwanda
Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse
Publish Date: vendredi 22 septembre 2017
VISITS :1116
By Admin

Perezida Robert Mugabe w’igihugu cya Zimbabwe, ubwo yari mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye, yanze kurya iminwa ashira amanga yita Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Goliyati wagarutse ushaka guhahamura ibindi bihugu ndetse amusaba ko yacisha macye.

Umukambwe Robert Gabriel Mugabe w’imyaka irenga 93 y’amavuko, umwe mu bayobozi bazwiho kutarya iminwa no kudatinya kuvuga ukuri kumurimo, ubwo yahabwaga umwanya mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, mu magambo ye yagize ati : "Bamwe muri twe twahungabanyijwe ndetse twikanga ko ari cya gikurankota Goliyati cyagarutse... Yaba ari Goliyati wagarutse gutera ubwoba ibindi bihugu ?

yakomeje agira ati "Ndashaka kubwira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyakubahwa Trump, rwose cisha macye wubahe indangagaciro z’ubumwe, amahoro, ubufatanye, ubuhahirane n’ibiganiro, nizo ndangagaciro twaharaniye igihe cyose kandi bikwiye no kuba iturufu y’Umuryango w’Abibumbye"

Perezida Robert Mugabe wakunze kugaragaza ko atavuga rumwe na gahunda ya mpatsibihugu ishyirwa imbere n’ibihugu by’ibihangange ku isi, yagaragaje ko mu byo anenga Donald Trump, harimo no gukangisha ko igihugu kizava mu masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga imihindagurikire y’ikirere, amusaba ko hashyirwa imbere ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’ibihugu bituye isi.

Donald Trump mbere yo gutorerwa kuba Perezida, mu gihe cyo kwiyamamaza yakunze kumvikana anenga aba perezida bo muri Afurika batarekura ubutegetsi avuga ko bidakwiye, aho yanavuze ko mu gihe yaba atorewe kuyobora Amerika azahagurukira aba perezida nk’aba anavuga ko hari abo azafunga.

Mu bo yagarutseho harimo Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na Pierre Nkurunziza w’u Burundi. Gusa nyuma yo gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagaragaye ko ibi yavugaga byari uburyo bwo gushyushya ibikorwa byo kwiyamamaza.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO...

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza...

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu...

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...