LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo
Publish Date: lundi 13 mars 2017
VISITS :377
By Admin

Umukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Mukura VS na Police FC kuri Stade Huye urangiye ikipe ya Police FC yegukanye amanota atatu n’itsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.

Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, Mukura VS wabonaga ko isatira cyane ariko myugariro ba Police FC bakayibera ibamba bituma igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri Police FC yasatiriye Mukura cyane ariko ibi ntibyabujije Mukura gufungura amazamu ku mupira w’umuterekano, nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yishyuye igitego cyatsinzwe na rutahizamu Biramahire Abed winjiye asimbura.

Police FC yakomeje kotsa igitutu Mukura, aha ninabwo rutahizamu Imurora Japhet yaciye mu rihumye myugariro ba Mukura maze acenga n’umunyezamu atsinda igitego cy’intsinzi umukino urangira Police FC itahanye amanota atatu.

Nyuma y’umukino Umutoza Seninga Innocent yashimiye abakinnyi be kuko intsinzi batahanye bayikesha kumvira amabwiriza yabahaye igice cya mbere kirangiye.

Seninga kandi atangaza ko ikipe abereye umutoza ikiri mu ruhando rwo gushaka igikombe cya shampiyona kandi ngo intego nyamukuru ni ugutwara shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro aho atangaza ko ntakabuza nibashyira hamwe ibi bishoboka.

Police FC igiye ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 aho inganya na AS Kigali ariko Police FC ikayirusha ibitego izigamye , aho izigamye 14 naho AS Kigali 12, ku munsi wa 21 taliki ya 17 Werurwe , Police FC izakira Musanze kuri Stade ya Kicukiro.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...