LATEST NEWS
Mu Rwanda
Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye
Publish Date: vendredi 10 mars 2017
VISITS :314
By Admin

Ubu ni ubutumwa butangwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, nyuma y’uko mu cyumweru gishize imbwa zitazwi ba nyirazo zariye ihene 17 mu murenge wa mageragere zimwe zirapfa izindi zirakomereka, ndetse no ku itariki ya 8 Werurwe mu mudugudu wa Kavumu mu murenge wa Mageragere nanone, zongera kurya ihene 7 zizisanze aho zari ziziritse maze zose zirapfa.

Yagize ati :” uretse no kurya amatungo, iyo imbwa zidakurikiranwe neza na ba nyirazo, ahubwo bakazireka zikazerera hirya no hino, zishobora no kurya abaturage zihuye nabo ariko cyane cyane abana bari mu ngo cyangwa bari ahandi mu bikorwa binyuranye”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko hari ubwo ba nyirazo babona zishaje cyangwa se zirwaye indwara zitazakira bakajya kuzijugunya mu mashyamba ; bikaba bikekwa ko ariko byagenze mu murenge wa Mageragere.

Cyakora muri iyi minsi, Polisi , n’inzego z’ibanze muri uyu murenge barimo gukorana kugira ngo bashakire hamwe umuti w’icyo kibazo nk’uko yakomeje abidutangariza.

Arasaba abatunze ayo matungo kuyitaho kuko ashobora guhungabanya umutekano w’abaturage, bakazikingiza kugira ngo hirindwe ingaruka zavuzwe hejuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kubigiramo uruhare bagakangurira abaturage kuzitaho.

Yasabye kandi abaturage kujya bamenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, aho babonye imbwa zizerera kugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira ko zarya amatungo n’abantu cyangwa se zigateza umutekano muke mu bundi buryo.

Iteka rya Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi N⁰009/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 ryerekeye izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo mu ngingo ngingo za 4, 5, 6, 7, 8, 9 na 10 rivuga ku byemezo biteganyirijwe amatungo azerera, ba nyir’amatungo azerera, icyemezo gifatirwa itungo cyangwa inyamaswa izerera igahungabanya umutekano, kumenyekanisha imbwa, amafaranga acibwa ku izerera ry’imbwa, ibyemezo bifatirwa imbwa zitagira ba nyirazo, n’ibyemezo bifatirwa imbwa zizerera zitagomba kwicwa.

IBITEKEREZO
E.J.Musonera

Imbwa zizerera zikagera naho zirya amatungo y'abaturage, amaherezo zirya n'abaturage kandi kenshi ziba zirwaye rabies/rage. Ba nyirazo bagomba gushakishwa bagahanwa, nazo zikicwa. Imbwa idakingiye ntibe yambaye collier/collar ibyemeza igomba kwicwa, yaba yambaye certificat ya vaccin aliko izerera igafatwa igafungwa, na nyirayo agahanwa.Sinzi ibindi Police ilimo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...