LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa
Publish Date: vendredi 17 mars 2017
VISITS :564
By Admin

Nyuma y’icyumweru cyo kurwanya ruswa cyizihijwe n’abafatanyabikorwa bose mu butabera mu kwezi gushize, Polisi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko ingamba n’ibikorwa byo kurwanya ruswa bikomeza buri munsi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi, avuga ko kurwanya ruswa biri mu murongo Polisi y’u Rwanda igenderaho wo gutuma abaturage bose babona serivisi bakeneye kandi neza nk’uko biteganywa na gahunda igihugu cyihaye yo kutihanganira ruswa.

ACP Mbonyumuvunyi yagize ati :” Ruswa ifatwa nk’imbogamizi ikomeye ku mutekano muri iki gihe kandi n’u Rwanda birarureba. Niyo mpamvu inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko Polisi y’u Rwanda , ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, biyemeje kurwanya ruswa z’ubwoko bwose.”

Yongeyeho ati :” Mu rwego rwo kubaka icyizere mu baturage, Polisi y’u Rwanda , ifite inshingano zikomeye zo guhangana na ruswa. Ibi binakubiye muri gahunda igihugu cyihaye , mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha, mu bikorwa by’itumanaho n’itangazamakuru ndetse n’ibikorwa bya buri munsi biherekezwa n’ingamba zafashwe ku myitwarire y’abapolisi mu kurwanya ruswa muri Polisi.”

ACP Mbonyumuvunyi yagize ati :” Ntushobora kurwanya ruswa udakorana ubunyamwuga nta n’umurongo w’imikorere uhamye ufite mu kazi. Muri Polisi, nk’urwego rukwiye kurangwa n’ubunyamwuga, hashyizweho amabwiriza ngengamikorere. Agaragaza imyitwarire ntangarugero ku rwego mpuzamahanga kuri buri wese ukora ako kazi. Twizera ko aya mabwiriza atari ikintu cyo kuvuga gusa, ahubwo ni ishingiro ry’imikorere y’umupolisi.”

Polisi kandi yashyizeho ingamba zo kugenzura no kubuza ko umupolisi kugira aho ahurira na ruswa, hashyirwaho umutwe ushinzwe kuyirwanya ukorera mu ishami ry’ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere.

Biciye muri iri shami, ishami rishinzwe imyitwarire y’abapolisi rikora byinshi mu gukurikirana imyitwarire y’abapolisi bityo hakaba abafatirwa muri ruswa . Ishami rirwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda naryo ryashyizweho ndetse n’ikigo cy’imyitwarire ngengamikorere ari nacyo gishinzwe kwibutsa abapolisi ndetse n’abafatanyabikorwa indangagaciro z’akazi kabo.

ACP Mbnyumuvunyi abisobanura agira ati :” Imyitwarire y’umupolisi , ku kazi no hanze yako, igira uruhare ku cyizere abaturage bagirira Polisi. Imyitwarire iyo ari yo yose yahesha Polisi isura mbi irahanirwa. Iyo bigaragaye ko yahesheje uru rwego isura mbi cyangwa akazi akora, uwo mupolisi arakurikiranwa , yanyuranya n’amahame agenga umwuga we, akabihanirwa.”

Polisi ihana ruswa yihanukiriye, harimo kuvana mu kazi uwayifatiwemo kandi bimaze kuba kuri benshi bafashwe.

Yagize kandi ati :” Twasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo nka Transparency International, Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, uturere 30 ndetse n’ibindi bigo byigenga , bakaba ari bamwe mu bafatanyabikorwa na Polisi y’u Rwanda mu gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bafatanyije.”

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi ushinzwe ishami ry’ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu

Leta nayo ku ruhande rwayo, ikora ibintu bitandukanye bifasha abapolisi mu rwego rw’imibereho birimo : ihahiro ribafasha, kuzamurwa mu ntera, kongera imishahara, koroshya ingendo ziva cyangwa zijya mu kazi, kujya mu butumwa bw’amahoro ndetse hashyizweho n’uburyo bwo kubona amafunguro ku bapolisi bari mu kazi ku buryo bworoshye ; kuvuzwa n’ibindi izi zose akaba ari gahunda zishyirwaho hagamijwe kunoza imibereho myiza arinako zifashamu guca no kurandura ruswa mu bapolisi.

RNP

IBITEKEREZO
Kashaza Gashamura

Babanze babongeze umushahara, barbe no birikora. Nta bushake buhagije bwo guca ruswa buri mu buyobozi, ndetse na T.I Rwanda yaranduye, totally compromised. Muzahere muli Local Government, mu buyobozi bw'ibanze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...