LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa : Batatu bafashwe baha ruswa abapolisi
Publish Date: vendredi 3 mars 2017
VISITS :413
By Admin

Nzayituriki Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko, Nzabonimpa Gratien w’imyaka 30 na Ramazani Issa w’imyaka 33 bafungiwe ku ma sitasiyo ya Polisi atandukanye aho bakurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha ruswa abapolisi nyuma yo gufatirwa mu makosa atandukanye yo mu muhanda, bose ku italiki 2 Werurwe.

Ramazani Issa yafatiwe mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, aho yatanze amadolari ya Amerika 10 ku ikosa ry’umuvuduko ukabije yari afatiwemo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama ;

Nzayituriki Emmanuel yafatiwe mu murenge wa Mudende, mu karere ka Rubavu , akaba yaratanze amafaranga 4000 nyuma yo gufatwa atambaye umukandara wo mu modoka ndetse afite n’ipine ishaje, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mudende ;

Naho Nzabonimpa yafatiwe mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, akaba yatanze amafaranga 2000 amaze gufatwa apakiye mu buryo butemewe, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko aba bafashwe mu rwego rwo gushimangira ubukangurambaga buhora butangwa na Polisi y’u Rwanda ku bubi bwa ruswa n’ingaruka zayo ku wayifatiwemo no ku gihugu muri rusange.

Yagize ati :"Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe mu kuyikumira no kugirango hakurikiranwe abayifatiwemo ndetse n’abategura gukora icyo cyaha."

CIP Kanamugire yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati :"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi."

CIP Kanamugire yavuze ko aba bapolisi bakoze kinyamwuga kandi yongeraho ko uwo ariwe wese uzasaba, uzatanga n’uzakira ruswa azafatwa nta kabuza.

Yasobanuye ko ruswa ari mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu, bityo asaba buri wese kuyirinda no gutanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayakira n’abayitanga.

Aha yagize ati :"Ruswa ituma abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ubusanzwe icyo baba bashaka ari uburenganzira bwabo kugira ngo bakibone."

Yaboneyeho kugira inama abavandimwe n’inshuti b’umuntu uba akurikiranyweho icyaha cyangwa ikosa runaka kujya bategereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko byaba kureka kumukurikirana cyangwa kumurekura hirengagijwe ibiteganywa n’amategeko igihe afunze .

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ruswa, ku ruhande rwayo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya( Anti-corruption Unit)

Aba bagabo icyaha nikibahama, bazahanwa n’ ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...