LATEST NEWS
Mu Rwanda
Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba
Publish Date: jeudi 4 mai 2017
VISITS :689
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba ; hanyuma imenyesha ba nyirazo, ndetse irazibashyikiriza.

Muri zo harimo ebyiri zibwe mu ijoro ryo ku itariki 1 Gicurasi z’uku kwezi mu rugo ruri mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko. Zafatanywe Hategekimana Eric na Minani Juvenal. Bafatanywe kandi Dekoderi ebyiri bibanye n’izi Televiziyo.

Na none muri iryo joro Habimana Fabien na Ntakirutimana Innocent bafatanywe Televiziyo nini yo mu bwoko bwa Sonny bakekwaho kwiba mu rugo ruherereye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya.

Indi yateshejwe abari bayibye mu rugo ruri mu kagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera mu ijoro ryo ku wa 30 Mata uyu mwaka ; bakaba bagishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ifatwa ry’izo Televiziyo nini enye n’abakekwaho kuziba ryatewe no gutangira amakuru ku gihe no gukora neza amarondo.

Yagize ati,"Abibwe babimenyesheje Polisi vuba. Bidatinze Polisi yageze aho ubwo bujura bwabereye, ndetse ifata bane mu bakekwaho kwiba izo Televiziyo. Ifatwa ryabo ni igihamya cy’uko gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze."

Yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko abakekwaho gukora ubwo bujura bakinguye inzu zarimo izo Televiziyo bakoresheje infunguzo z’inshurano.

SP Hitayezu yibukije abafite abakozi mu ngo ndetse n’ahandi kumenya imyirondoro yabo kugira ngo igihe bibye, cyangwa basize bakoze ibindi byaha byorohere Polisi kubashaka no kubafata.

Yagiriye kandi abantu inama yo kwirinda kugura ibintu bidafite inyemezabuguzi kubera ko muri byo hashobora kubamo ibyibano ; kandi bakazibika neza (Inyemezabuguzi) kugira ngo bamenye ibintu byabo igihe bifashwe byibwe.

Yavuze ko abo bane bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi za Ndera, Kimironko na Kinyinya.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano ; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze