LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa
Publish Date: vendredi 3 mars 2017
VISITS :533
By Admin

Mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, hafashwe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byo mu nzu.

Ibyo bikoresho byafatiwe mu murenge wa Kimirongo uri mu karere ka Gasabo no mu murenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge.

Mu byafashwe harimo mudasobwa 2 zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens 2, Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi bikoresho bihenze byo mu nzu ; hagati aho abantu 14 bakaba nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi mikwabu yakozwe hagendewe ku makuru yari yizewe yatanzwe na bamwe mu baturage bari bagejeje ibibazo byabo by’uko bibwe kuri Polisi.

Yavuze ati :”Ibikoresho bimwe na bimwe byafatiwe mu nzu zituwemo, ibindi bifatirwa ku masoko atemewe aho byari byagiye kugurishirizwa, ndetse na bamwe mu bakekwaho ubu bujura bakaba ariho bafatiwe.”

Yakomeje avuga ati :”Bamwe muri ba nyiri ibi bikoresho twafashe bamenyekanye, turashimira abaturage bakomeje gufata umutekano nk’imwe mu nshingano zabo, ari nabo baduha amakuru y’ibikorwa by’aba bagizi ba nabi, akanatuma ababyishoramo bafatwa.”

SP Hitayezu yavuze kandi ati :”Twamaze kumenya ko ubujura nk’ubu cyane cyane ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ababukora baba babifitiye isoko, cyangwa bafite umuntu wabijeje ko azabibagurishiriza ku masoko atemewe. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kumenya amasoko nk’aya, tukaba ariho tugiye kwerekeza imikwabu yacu.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugurira ibikoresho mu masoko atemewe, kugirango birinde kuba bafatwa nk’abafatanyacyaha, cyangwa igihe ibi bikoresho hari umuntu uvuze ko ari ibye, bakaba batabona ibyangombwa byerekana ko ari ibyabo, kuko nta nyemezabuguzi aho babiguze baba babahaye.

Kuri iyi ngingo yavuze ati :”Niba uguze igikoresho, aho ukiguze bagomba kuguha inyemezabuguzi, kandi nawe wakigeza mu rugo ugashyiraho ikimenyetso, kandi igihe kibwe ugahita ubimenyesha Polisi ikwegereye. Ibi bimenyetso tubyitaho iyo dusuzuma nyir’igikoresho.”

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yari yaratahuye muri Kigali televiziyo 106, zirimo 65 za flat screens, mudasobwa 87 na telephone zigezweho 129.

Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarasubijwe ba nyirabyo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...