LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Polisi yataye muri yombi umuforomokazi n’abandi bantu 2 bakekwaho kwica uruhinja
Publish Date: mercredi 19 avril 2017
VISITS :1625
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, yataye muri yombi abantu 3 barimo n’umuforomokazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica uruhinja.

Nk’uko Polisi yo muri ako karere ibitangaza, abakekwa ni Uwamariya Louise, Sikubwabo Jean Baptiste na Mukankusi Claudine bakaba barafashwe ejo nyuma yo gukekwaho ubu bufatanyacyaha mu kwica umwana w’amezi 9 wari umaze kuvuka bakamujugunya mu bwiherero.

Iki gikorwa cya kinyamaswa kikaba cyarabereye mu kagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yavuze ko nyina w’uru ruhinja ari uwitwa Mukankusi Claudine w’imyaka 17 akaba yari umunyeshuri, akimara kubyara uru ruhinja yagiriwe inama na Uwamariya wo mu muryango we yo kuruta mu bwiherero, nyuma y’iki gikorwa bakaba barahise bajyana uyu mubyeyi kwa muganga.

CIP Hakizimana yavuze ati :”Yazanywe kwa muganga kubera ko yari arimo kuva amaraso menshi. Ubwo yari ari ku kigo nderabuzima cya Ngoma, abaganga basanze impamvu yayo maraso ari uko yaba yabyaye cyangwa yakuyemo inda ariko bakaba nta mwana babonaga.”

Yakomeje avuga ati :”Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima bumaze gutahura ibyo, bwahise bubimenyesha Polisi nayo itangira iperereza, nibwo iryo perereza ryerekanye ko aba uko ari 3 bafatanyije mu gucura umugambi wo kujugunya uruhinja mu bwiherero, ari naho twarusanze.”

(CIP) Andre Hakizimana

Yavuze ko Polisi yajyanye uwo mubiri kwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) ngo ukorerwe isuzuma.

Uwamariya Louise na sindikubwabo Jean Baptiste bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe Mukankusi Caudine agikurikiranwa n’abaganga.

Yavuze ko iperereza ryakozwe ryerekanye ko umwana atavutse yapfuye ko ahubwo yavutse ari muzima aho yagize ati :” Bigaragara ko ari cyaha cyari cyateguwe.”

CIP Hakizimana yavuze ko iki ari igikorwa cyitakagombye kuranga umubyeyi, ko nta bumuntu burimo.

Yagize ati :” Hakunze kubaho ikibazo cy’inda zitifuzwa ku bakobwa no ku bagore, biterwa n’ibintu bitandukanye bishingiye ku mibereho nyir’izina y’imiryango yabo, uburere, ubumenyi bucye ku myororokere n’ibindi,…ariko byose si urwitwazo rwo gukuramo inda cyangwa kwihekura ku bamaze kubyara.”

Ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga ku cyaha cyo kwihekura, ivuga ko kwihekura ari ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n’ amategeko., bikaba bihanishwa igifungo cya.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...