LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Rayon yarahiye itsemba isano ko idahawe igikombe yatsindiye ku mukino uzayihuza na APR ntacyo izafata kuwa Kiyovu
Publish Date: vendredi 26 mai 2017
VISITS :645
By Admin

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye ibaruwa ikarishye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burimenyesha ko nidahabwa igikombe cya Shampiyona yegukanye ku mukino wa APR FC izaba yakiriye, ngo nayo ntacyo izafata ku mukino wa Kiyovu Sports.

Mu ibaruwa umuyobozi wa Rayon Sports FC yandikiye FERWAFA kuri uyu wa kane, Gacinya Chance Denys yagize ati “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko tutiteguye kucyakira ku mukino wa 30 tugomba kuzajya gusura ikipe ya Kiyovu Sports, kubera ko bitashoboka gutegura ibijyanye n’uwo munsi kuko azaba ari umukino tuzaba twasuye.

Tukaba tubasaba kuzashakira hamwe undi mukino wa gicuti wazategurwa nyuma ya Shampiyona, uzaba ugamije gusa kuzadushyikiriza icyo gikombe.”

Iyi baruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwayanditse buhereye ku itangazo FERWAFA yashyize ku rubuga rwayo rigaragaza imyanzuro y’Inama Komite yayo yagize kuwa gatatu, bamenyesha ko Rayon Sports itazahabwa igikombe cya Shampiyona ya 2016/17 batwaye ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona bazahuramo na APR FC.

Abayobozi ba Rayon Sport

IBITEKEREZO
alfa

Nanjye ntyo ! Mukomere kuri icyo cyemezo de Gaule ntajya abaho atavanga.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kimironko:Udafite Umwuka Wera nta rukundo agira-Col Ndakebuka

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...