LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona
Publish Date: dimanche 9 juillet 2017
VISITS :461
By Admin

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Azam FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga 2017.

Ibirori abakunzi ba Rayon Sports bari bategereje igihe kitari gito byatangijwe n’akarasisi kabo mu muhanda berekeza ku kibuga aho bakubitaga ingoma baririmba indirimbo zitaka ubutwari iyi kipe yegukanye igikombe cya munani cya shampiyona.

Mbere y’uko umukino utangira, abafana bake batoranyijwe muri fan club bakoze imirongo ibiri abakinnyi banyuramo hagati bakomerwa amashyi ari nako abandi bari baje kureba uyu mukino aho bari bahagaze mu myanya yabo baha icyubahiro abakinnyi n’abatoza ku kazi bakoze umwaka wose.

Umukino watangiye saa 15h40 Rayon Sports igaragaza kwiharira umupira, guhanahana neza n’inyota yo gushaka igitego cyihuse ariko amahirwe ya koluneri na coup franc yabonye mu minota 10 ya mbere ntiyayabyaje umusaruro.

AZAM FC nayo yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 14 ku ishoti ryatewe na Yahya Zayd gusa Ndayishimiye Eric Bakame abyitwaramo neza.

Nubwo AZAM FC nk’ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’UBurasirazuba yanyuzagamo igasatira, Rayon Sports niyo yagerageje uburyo bwinshi ndetse biza kuyihira ku munota wa 30 Kwizera Pierrot afungura amazamu ahawe umupira na Nshuti Savio Dominique.

Iki gitego cyishyuwe na Yahya Mudathir ku munota wa 42 ku kazi gakomeye kakozwe na Yahaya Mohamed ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu cya kabiri, Rayon Sports yaje isatira cyane Muhire Kevin na Nahimana Shassir bagerageza uburyo bwari kubyara igitego cya kabiri biranga ; cyaje kuboneka ku munota wa 49 gitsinzwe na Dominique Nshuti Savio washimishaga abakunzi b’iyi kipe bwa nyuma kuko agomba guhita yerekeza muri AS Kigali yamaze kumugura.

Ibi byishimo ntibyatinze kuko ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon Sports cyane Mugabo Gabriel na Fiston Munezero, Yahya Mohamed yatsindiye AZAM FC igitego cya kabiri ku munota wa 54.

Masoudi Djuma utari wigeze yicara yakomeje kubwira abakinnyi be kudapfusha ubusa uburyo babonaga imbere y’izamu byanatumye ku munota wa 67 Muhire Kevin ayibonera igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nahimana Shassir.

AZAM FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka igitego cyo kwishyura nk’uko yari yagiye ibikora na mbere gusa ntibyayihiriye kuko mu minota y’inyongera yatsinzwe icya kane cya Nahimana Shassir wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Nyuma y’umukino mu byishimo byinshi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bahise biterera mu bicu mbere yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona no kucyifotorezaho.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi :

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga : Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice na Nshuti Savio Dominique.

Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga : Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd na Kipagwile Iddi.

IBITEKEREZO
alpheredi01

gikundiro yakoze ibitari byitezwe nabenshi mboneraho gushima abatoza


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance Ltd

John Mirenge wahoze ayobora RwandAir asigaye ayobora Prime Insurance...

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri Congo

U Rwanda rwasabye iperereza ku muturage warwo wishwe n’isasu riturutse muri...

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...