LATEST NEWS
MURI AFURIKA
RDC : Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi
Publish Date: lundi 8 mai 2017
VISITS :1535
By Admin

Abashinwa babiri bafungiye kuva mu minsi 5 ishize muri gereza ya Kasapa I Lubumbashi ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’ubutabera bw’iki gihugu kuri iki Cyumweru, itariki 7 Gicurasi. Aba bakaba barafashwe batwaye imodoka y’igipolisi idafite ibirango (Plaque), ikibazo cyabo kikaba kiri mu rukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi.

Ibi ngo byabereye kuwa Mbere ushize I Lubumbashi, ubwo uwo munsi abashinzwe umutekano babonaga imodoka yanditseho polisi irimo abashinwa babiri ; umwe ayitwaye undi atwawe. Abashinzwe umutekano bahise babata muri yombi babajyana muri kasho ya polisi aho baraye mbere yo kubohererezwa bukeye bwaho muri Gereza ya Kasapa.

Dosiye zabo zahise zishyikirizwa ubushinjacyaha bw’urukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi, mu gihe iyo modoka ya polisi bafatanywe idafite plaque nayo iri ku bushinjacyaha. Ku kijyanye n’iyi modoka cyo, benshi ngo bemeza ko ari iy’igipolisi cya Congo (PNC), ariko bakibaza ukuntu yari mu maboko y’Abashinwa nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

Ku rundi ruhande, hari abavuga ko iyi modoka yari iherekeje ibiti by’umutuku bivugwa ko kubica no kubyohereza hanze bibujijwe, akaba ari nayo mpamvu ngo abashinzwe umutekano bagize amakenga.


Hari n’abandi ariko ngo bemeza ko iyi modoka atari iy’igipolis, ahubwo yari yanditsweho polisi mu rwego rwo kujijisha mu bucuruzi butemewe nk’ubw’ibyo biti n’ibindi. Radio Okapi ikaba ivuga ko ntacyo polisi iratangaza kuri iyi dosiye yamaze kugezwa mu butabera.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...