LATEST NEWS
MURI AFURIKA
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda
Publish Date: mardi 22 août 2017
VISITS :1305
By Admin

Rwanda Motorcycle Company (RMC) ni Kompanyi Nyarwanda ikora ikanateranya Moto hano mu Rwanda, ikaba yarashinzwe hagamijwe kongerera ubushozi no gucyemura ikibazo cyo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto hano mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane nimugoroba nibwo iyi kompanyi yafunguwe ku mugaragaro ku cyicaro cyayo gikuru ku Gisimenti, ikaba yashyize ku isoko Moto zitandukanye iyi Kompanyi izaniye Abanyarwanda ndetse hanatangazwa ibiciro bitandukanye umunyarwanda wese wifuza gutunga izi Moto yazibonaho.

Iyi Kompanyi itangiranye amoko atatu ya Moto, zikorerwa ku ruganda rwayo ruherereye kuri 12 mu gace kahariwe Inganda, ayo moko akaba ari : Ingenzi 125, Ingenzi 150, Inziza 125 na Inziza 200 izi Moto zose zikaba ziboneka ku ruganda no ku cyicaro gikuru.

Nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi Kompanyi Bwana Lous Masengesho yadutangarije ko iyi Komyanyi ije ari igisubizo ku banyarwanda aho ibazaniye Moto nziza zikorerwa mu Rwanda kandi ku biciro byiza akaba yavuze ko buri munyarwanda wese bitewe n’ubushobozi afite ashobora kugura iyi Moto aho yanavuze ko ushobora kugura izi Moto ukaba wazajya wishyura mu byiciro.

Masengesho yagize ati : ”Twakoze igikorwa cyo kumurika Moto twakoze, zagenewe imihanda yo mu Rwanda, zakozwe n’Abanyarwanda kandi zikorerwa mu Rwanda.
Uyu munsi rero twazigejeje ku banyarwanda cyane cyane abamotari ngo barebe umwihariko wazo,ni moto ziri mu byiciro bitatu bitandukanye harimo izitwara abagenzi, izigenewe imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’izo gutemberaho.

Avuga ku biciro by’izi moto, Masengesho Louis yavuze ko ibiciro bibereye abanyarwanda dore ko aribo zakorewe bityo hitawe ku bushobozi bwabo, aho Moto zitwara abantu imwe igura miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda y’u Rwanda (1.290.000FRW), naho izagenewe gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi dore ko yatanze urugero ko ushobora guhambiraho ibicuba bigera kuri bine cyangwa ugatwaraho umutwaro w’ibiro birenga 250 utabariyemo uyitwaye, imwe igura miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda gusa (1.500.000FRW), mu gihe moto ya siporo izwi ku izina ry’Indakangwa, yo igura miliyoni eshatu z’u Rwanda (3.000.000RWF).

Yakomeje avuga ko bafunguye ishami mu mujyi wa Kigali ariko ko bateganya no kugera mu zindi ntara zose z’igihugu ndetse no muri Afrika y’Iburasirazuba muri rusange.

Rwanda Motocycle Company(RMC) yatangiye mu mwaka ushize wa 2016 hakorwa ubushakashatsi kuri Moto zashobora imihanda yo mu Rwanda, ndetse no kuzakoreshwa mu mirimo abanyarwanda benshi bakora.

IBITEKEREZO
Umurerwa immaculee

Bravoooooo,urwanda tumaze gutera imbere harakabaho uwazanye made in rwanda

Umurerwa immaculee

Bravoooooo,urwanda tumaze gutera imbere harakabaho uwazanye made in rwanda


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Abari abayobozi ba ADEPR gufungurwa uruhongohongo

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu...

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...