LATEST NEWS
Mu Rwanda
RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze
Publish Date: samedi 4 mars 2017
VISITS :2831
By Admin

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC : Rwanda Media Commission) rwasuye abanyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma bari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho, bahawe ubutumwa bwo gukomera no kwihangana.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RMC rivuga ko n’ubwo ibyaha aba banyamakuru bakurikiranyweho bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru ishinzwe kugenzura, RMC yabasuye ikabihanganisha bakaba banatangaje ko bari aho bakomeye bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.



Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus watawe muri yombi

Mugabushaka na Kanuma bishimiye kubona basuwe na RMC bavuga ko bahumurijwe no kubona abo basangiye umwuga babatekerezaho. Bavuze kandi ko nta hutazwa na rimwe bigeze bakorerwa haba mu ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburyo babayeho ntacyo banenga ugereranyije n’ibyo bemererwa nk’imfungwa.

RMC irashimira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bwo koroherezwa gusura abanyamakuru no kuba abasuwe batugaragarije ko boroherezwa aho bishoboka hose mu buzima bw’imfungwa barimo.

Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) ni umunyamakuru wakoraga kuri Radio na TV10 na ho Shyaka Kanuma yari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru umunsi ku wundi n’imyitwarire y’abanyamakuru hamwe no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

Abasuye aba banyamakuru bari bayobowe na Barore Cleophas Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RMC, Rwasa Jerome umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RMC), Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC na Ibambe Jean-Paul Umunyamategeko wa RMC.

Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente

IBITEKEREZO
jpaur

Bihangane ntamugabo udafungwa IMANa niyo izabarengera Mama Eminante we pore iyaba ndimu Rwanda nagusuye waranyubatse urandokora ubumbanarazimye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...