LATEST NEWS
Mu Rwanda
Rusizi : Umugore watuganyaga ibyo kurya mugikoni yatemeshejwe umuhoro mu mutwe.
Publish Date: mardi 14 mars 2017
VISITS :1404
By Admin

Nyirashumbusho Consiliya utuye mu mudugudu wa Kamagaju,Akagali ka Ka gahumberi,Umurenge wa Gitambi,yaraye atemeshejwe umuhoromu mutwe mu ijoro ryo ku wa 12/03/2017 ahagana I saa mbiri z’umugoroba n’Abantu bataramenyekana,ubwo yatunganyaga ibyo kurya mu gikoni.

Amakuru twa tangarijwe n’Umuyobozi w’’uyu mudugudu wa Kamagaju,avuga ko yahamagawe n’abaturanyi buyu mugore watemwe,nyuma yo kumva umugabo we avuza induru,ngo kuko yaramaze gusohoka mu inzu,nyuma yo kumva abantu biruka baturutse aho igikoni batunganyirizamo ibyo kurya giherereye.

Uyu Mugabo akimara kugera mu gikoni ngo yasanze umugore we aryamye hafi y’iziko avirirana cyane, niko kwiruka atabaza abaturanyi be asa n’uwataye ubwenge kuko ngo yaramaze kubona ko umugore we yatemwe bikomeye mu mutwe.

Uyu muyozi kd yakomeje avuka ko bakimara kumenya aya mahano,bihutiye kujyana uyu Mudamu watemwe mu mutwe,kuri centre de santé ya Mashesha ngo ahabwe ubutabazi,ariko basanga yakomerekejwe bikomeye bahita ba mwohereza ku Bitaro bya MIBIRIZI ubu akaba ariho arwariye.

Abari gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu Mubyeyi,badutangarije ko atarabasha ku garura ubwenge,ngo abe yabasha gusobanura ibyamubayeho uko byagenze,kuko ngo yatemwe ibikomere bitatu mu mutwe ndetse ba musiga ba mu ryamishije mu iziko yateguriragaho ifunguro .bityo,uretse ibikomere by’umuhoro akaba yanahiye.

Ibitaro bya Mibirizi

Niyonsaba Felix uyubora umudugudu,ubu bugizi bwa nabi bwa bereyemo,ya komeje atubwira ko bikimara kuba,bihutiye kubimenyesha ubuyozi bw’Akagali kugira ngo hashakishwe ababa bihishe,nyuma y’ubu bugizi bwa nabi ariko kugera amagingo aya akaba ntawe barafata.

Source : ityazo.com

IBITEKEREZO
Mukundwa

Iyi photo mwayikuye he ? Ibitaro bya Mibilizi ubu ntibisa gutya : www.mibilizihospital.rw

Edmond

Buriya ntiwasanga ari imbonerakure ? Umwami Imana imworohereze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze