LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Rutsiro : Polisi yataye muri yombi uwashakaga guha ruswa umupolisi
Publish Date: mardi 18 avril 2017
VISITS :257
By Admin

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yihaye gahunda yo kutihanganira ruswa, hari abantu batarumva ububi bwayo ku buryo bakomeje kuyakira no kuyitanga.

Ku itariki ya 16 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umugabo witwa Nzabakurana Justin w’imyaka 38 ubwo yashakaga guha ruswa y’ibihumbi 10.000 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi wari uri mu gikorwa cyo gufata abakora n’abacuruza inzoga z’inkorano zitemewe, akaba yaragirango Polisi ireke uwitwa Ntawuhorakize Alphonse wari wafatanywe izo nzoga ajye agumya azicuruze nta nkomyi. Ubu uyu washatse gutanga ruswa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ati :”Ubwo Polisi yari yagiye mu mukwabu wo guca inzoga zitemewe mu kagari ka Kayove umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Rutsiro, uwitwa Ntawuhorakize yasanganywe izi nzoga arafatwa, hanyuma Nzabakurana azanira ibihumbi 10 umupolisi ngo ntibazagaruke gukora umukwabu kwa Ntawuhorakize ngo ajye yicururiza izo nzoga nta nkomyi, nibwo rero uwo mupolisi yahise amufata.”

CIP Kanamugire yashimye ubunyangamugayo bw’uyu mupolisi wanze guhesha isura mbi Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ati :”Muri Polisi y’u Rwanda ruswa ni ikizira, abapolisi bamaze kubigira umuco. Turasaba abaturage nabo kwirinda guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, bakamenya ko kuyitanga no kuyakira ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje yihanangiriza abantu nkaba bashaka kugerageza abapolisi babaha ruswa ko “bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera”, ahubwo abasaba ko buri wese yatanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.”

Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye, ndetse bikanadindiza iterambere ryabo.

Nzabakurana n’aramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uha undi impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]