LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Rwamagana : Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe
Publish Date: dimanche 25 juin 2017
VISITS :497
By Admin

Umusore witwa Mukundente ukinira Karongi Cycling Club muri Shampiyona yo gusiganwa ku magara, yakoze impanuka ikomeye ahita ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugongana n’imodoka.

Iyi mpanuka yabereye i Rwamagana aho abasiganwa bari bageze baturutse i Ngoma. Mukundente wari mu cyiciro cy’abakuru cyasiganwemo abantu 24, yari ageze kuri dos d’âne agonga imwe mu modoka iri mu irushanwa yari imbere ye.

Umunyamakuru uri kumwe n’abasiganwa yatangaje ko uyu musore wari mu b’inyuma, yakomeretse ku buryo bukomeye ariko imbangukiragutabara ikaba yahise imutwara ku bitaro bya Rwamagana.

Iyi shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu mu mihanda y’i Nyamata hakinwa agace ko gusiganwa umuntu ku giti cye ‘Individual Time Trial’. Aka kegukanwe na Niyonshuti Adrien ukina nk’uwabigize umwuga muri ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo na Ingabire Beatha mu bakobwa.

Ku munsi wa kabiri, abasiganwa bahagarutse i Ngoma aho baza gusoreza kuri Stade Amahoro i Remera.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...