LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCL bari mu maboko ya Polisi
Publish Date: lundi 4 septembre 2017
VISITS :1144
By Admin

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Sano James wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) hamwe na Kamanzi Emmanuel wayoboraga ishami rya REG ryo gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL).

Aba bagabo bombi ngo bagejejwe mu bugenzacyaha kuwa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017.

Itangazo dukesha Polisi y’Igihugu rivuga ko Sano akurikiranweho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Polisi yagize iti “Iperereza ryagaragaje ko Sano James yahaye isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko rifite agaciro ka miliyoni 61 ku ikompanyi yitwa Cerrium advisory Ltd.

Sano James wahoze ari Umuyobozi wa WASAC

Iri soko ryari rigamije gutegura no gutanga ibizamini ku bakozi bashya. Yanatanze isoko nabwo mu buryo bunyuranyije n’amategeko , ryo kubaka ipompo y’amazi riva kuri sitasiyo ya Kayenzi rigana ku Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 317, byose abikora nta nyemezabuguzi y’ibigomba gukoreshwa.”

Kamanzi Emmanuel we ngo yatawe muri yombi kubera gutanga isoko mu buryo butemewe n’amategeko kandi ngo anakurikiranweho kunyereza umutungo wa leta no kuwukoresha nabi.

Polisi iti “Yatanze isoko ry’ibikoresho 10 bizwi nka transformers bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 45000 n’amapiloni 400 afite agaciro n’amadolari ya Amerika 280000.”

Ngo iperereza riracyakomeje ngo hashakishwe n’abandi baba baragize uruhare muri ibi byaha, aho Polisi ivuga ko ishaka kuzuza idosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

Kamanzi Emmanuel wayoboraga EDCL

IBITEKEREZO
magorwa

Ngatangare impamvu ibiciro by'umuriro n'amazi biba byurizwa kandi mu magambo barabigabanyije.

mayombe

Sano yangije imishinga myinshi ya leta:reba nzove I, nzoveII, LVWATSAN, Amafranga kuri za comptes, icyenewabo, munyangire, ivangura ; ba mukanyamwasa, methode, ruterana, nkeramihigo... bose bazabazwe ubufatanyacyaha mu kunyereza ibyagateje imbere igihugu. HE arakoze kandi bakomerezaho bityo iyi manda izabe iyo guca burundu kwigabiza ibya rubanda kwabayobozi kuko ni naho hari ikibazo gikomeye !!!

Seka

Ibyo gusa,mubaze uwo wa WASAC compte ya bank bashyiraho amafranga y'amande yo gufungura amazi n'uko ikoreshwa ,bayikorere rapprochement nimusanga ayarigise Atari za miliyari ni uko


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe n’Abashoramari.

Umuhanzi Meddy agiye guhuza ba Rwiyemezamirimo badafite ubushobozi hamwe...

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu...

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One...

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...