LATEST NEWS
Mu Rwanda
#TAS2017 : Kigali yabaye Umujyi ku bw’impanuka – Kagame
Publish Date: jeudi 11 mai 2017
VISITS :1542
By Admin

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubusanzwe Umujyi wa Kigali wabaye umujyi ku bw’impanuka kubera ngo nta buhanga mu myubakire bigeze bategura imiterere yayo kuva yashingwa.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangaga ikiganiro hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ku guhindura Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga izwi nka Transform Africa igeze ku munsi wa kabiri muri Kigali Convention Centre.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Uganda, Frank Tumwebaze yabajije ikibazo cy’uko mu byaro hagerwaho ikoranabuhanga kandi no mu mijyi bikigoranye kubera kuko imijyi ya Afurika myinshi yagiye yubakwa nta gishushanyombonera.

Aha Minisitiri Tumwebaze yatanze urugero rw’Umurwa Mukuru wa Uganda ; Kampala avuga ko nubwo hari ibikorwa by’ikoranabuhanga birimo, bikigoranye kugira ngo hazagire ibindi bizashyirwamo.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagaragaje ko atari Kampala gusa, ati “Na Kigali kugira ngo ibe umujyi ntekereza ko byabaye ku bw’impanuka. Kuko nta bahanga bigeze bawukorera igishushanyombonera mbere y’uko utangira kubakwa. Ariko ibyo ntibyatuma hatabaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwateze imbere abawutuye.”

Yagize n’icyo avuga ku buringanire

Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse kuri politiki yo guha agaciro buri wese nta vangura aho asaba ibihugu kwita ku bagore kimwe nk’uko byita ku bagabo, ati “Igihe politiki zanyu ari iziha uburenganzira bumwe abagabo n’abagore uko bikwiye, ubwo ibindi bizakurikira.”

Perezida Kagame yanavuze ko iyo wigisha abana bawe nta vangura ushyize mu bahungu n’abakobwa, icyo uburinganire mu ikoranabuhanga buhagarara kuba ikibazo.

Umujyi wa Kigali kuri ubu

Umujyi wa Kigali washinzwe mu 1907 (umaze imyaka 110), ushingwa n’Umudage Richard Kandt.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ubu nibwo buri gushyira mu bikorwa igishushanyombonera kimaze imyaka mike gitangajwe kugira ngo uyu mujyi wiyemeje kuba intangarugero mu ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame

IBITEKEREZO
Rwabugiri

harya ngo hari abarimo kwiyamamariza kuba HE w'urwa gasabo ?hahahahhh yewe barasetsa imukara.dor'umugabo ufit'icyerekezo Paul Kagame,niyo waba urwaye mu mutwe wabibona ko ar'umugabo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze