LATEST NEWS
MURI AFURIKA
The Ben na Sheebah bari muri Afurika y’Epfo gufata amashusho y’indirimbo yabo
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :720
By Admin

The Ben na Sheebah Karungi wo muri Uganda bagiye kumara iminsi 7 muri Afurika y’Epfo bafata amashusho y’indirimbo bakoranye.

The Ben yabwiye itangazamakuru ko iyo ndirimbo barimo gukorera amashusho imaze hafi amezi ane ihari mu buryo bw’amajwi Audio. Ariko batifuje ko yajya hanze idafite amashusho.

Avuga ko gukorana na Sheebah ubu uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere, bitari inyungu ze bwite. Ari umusaruro mwiza ku muziki w’u Rwanda muri rusange.
“Mu minsi itari myinshi umuziki w’u Rwanda uraza kugera ahantu hashimishije buri wese uwukunda. Ibyo nakwita ko ari inzozi tugiye gukabya nk’abahanzi nyarwanda”._ The Ben

The Ben akomeza avuga ko kudacika intege ku bahanzi nyarwanda ariyo ntwaro igiye gutuma hari aho umuziki w’u Rwanda utangira kugera ugereranyije nuw’ahandi.
Ibi nanone ngo birimo guterwa n’urukundo abanyarwanda batangiye kweraka abahanzi babo. Bitandukanye na mbere aho wasangaga indirimbo yose ishyizwe hanze hari indi bagomba kuyigereranya bavuga ko yasubiwemo gushishura.

Iyo ndirimbo ya The Ben na Sheebah yakozwe na Producer Nessim umwe mu ba producer bakomeye muri Uganda. Uyu akaba ari nawe wakoze indirimbo ya Charly & Nina Face to face, Farmer ya Ykee Benda & Sheebah n’izindi.

The Ben aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2017 mu gitaramo cya East African Party. Icyo gitaramo kugeza ubu gishyirwa ku mwanya wa mbere w’ibitaramo byakozwe n’abahanzi b’abanyarwanda bikitabirwa ku buryo bukabije.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...