LATEST NEWS
MURI AFURIKA
The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru
Publish Date: dimanche 9 juillet 2017
VISITS :1021
By Admin

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru avuga ko yitegura kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo we na Meddy.

Umuhanzi The Ben yavuze ko atazi umunsi azagarukira mu Rwanda ndetse yemeza ko n’amakuru ya Meddy avugwa ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda nayo atayazi.

Mu kiganiro ku murongo wa Telephone The Ben yatunguwe no kumva umunyamakuru amubajije aho imyiteguro igeze n’igihe ateganya kuba yageze mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo na Meddy.

Aya makuru yayahakanye avuga ko ntabyo azi ndetse atanateganya kuza mu Rwanda vuba ku bw’imishinga y’ibihangano byinshi yifuza gusangiza abakunzi be.Yagize ati”Iyo nkuru ntabyo nzi ndetse yaba mugenzi wanjye nawe ntiyabimenye.Iyo dufite imishinga n’ibitaramo tubisangiza abakunzi bacu binyujijwe ku nkuta zacu za Instagram.”

The Ben yavuze ko hari ibinyamakuru bikora prediction (bitomboza) bigatekereza ibintu wenda byibwira ko bishoboka bikabyandika.yemeza ko ahanini hari ibivugwa bikekwa ariko atari ukuri.

The Ben yasoje yifuriza abakunzi be kuryoherwa n’indirimbo nshya yakoranye na Sheebah yitwa Binkolera yamaze kugera hanze ndetse anagira byinshi ayivugaho.

IBITEKEREZO
Benita

ABA SE BAKORA IKI KO ARI UBWA MBERE MBUMVISE ? BAZARORERE SIMBITAYEHO.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...