LATEST NEWS
Mu Rwanda
Tumenye imikorere ya Interpol ariwo muryango uhuza Polisi z’ibihugu ku isi
Publish Date: dimanche 13 août 2017
VISITS :272
By Admin

Interpol ni Umuryango mpuzamahanga uhuza Polisi zo mu bihugu bitandukanye ku isi. Intego za Interpol ni ukubaka ubushobozi bwa Polisi no guteza imbere ubufatanye hagati ya za Polisi mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha birenga imipaka y’ibihugu. Ubufatanye ni ngombwa kuko ubusanzwe ububasha bwa Polisi bugarukira aho imbibi z’ibihugu zigarukira, mu gihe abakora ibyaha bo badahura n’imbogamizi y’imipaka.

Kubera iterambere mu itumanaho, ubu isi yabaye nk’umudugudu ku buryo umuntu ashobora gukora ibyaha mu gihugu runaka yibereye ku wundi mugabane w’isi, cyangwa akaba yahuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’iterabwoba n’ibindi yibereye kure. Ni ngombwa rero kugira umuryango nka Interpol ufite itumanaho rigezweho, ububiko bw’amakuru ku byaha n’abanyabyaha n’inzobere mu bufatanye mpuzamahanga hagati ya za Polisi z’ibihugu.

Ku bufatanye na za Polisi z’ibindi bihugu n’umuryango wa Interpol, Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi harimo no guta muri yombi abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Si ibyo gusa kandi kuko ubwo bufatanye bugenda bugaragarira no gufata abajura n’abandi banyabyaha batandukanye, nk’abiba imodoka bakazambutsa umupaka bajya kuzigurisha mu bindi bihugu, abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse n’abakora umwuga wo gucuruza abantu babajyana ahanini mu bindi bihugu.

Ku byerekeranye n’ubujura bw’imodoka, byagaragaye ko akenshi buburizwamo kuko hari abagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa na Polisi y’u Rwanda, hanyuma izo modoka zikoherezwa mu bihugu zaturutsemo zigashyikirizwa ba nyirazo.

Ingero ni nyinshi, ariko rumwe twatanga ni urwo ku itariki ya 24 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka ebyiri zari zibweyo nyuma ziza gufatirwa mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Polisi mpuzamahanga buzwi nka I-24/7. Ubu buryo bukaba ari ubw’ikoranabuhanga bwashyizwe ku mipaka no ku bibuga by’indenge bugamije guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no gufata abanyabyaha.

Ibyo byose bikaba bikorwa ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu binyujijwe mu muryango wa Interpol. Abanyabyaha batandukanye bakaba bagirwa inama yo kureka ibikorwa byabo bibi kuko Polisi z’ibihugu ndetse na Interpol byahagurukiye kubarwanya no kubafata. Ibyo bikaba bivuze ko nta wakwibeshya ko yakora ibyaha runaka bityo akumva ko yahungira mu kindi gihugu.

Polisi mpuzamahanga (Interpol) yashyizweho mu mwaka 1914, akaba ari na wo muryango wa Polisi mpuzamahanga munini ku Isi ugizwe n’ibihugu 190.

Polisi mpuzamahanga (Interpol) yizihije imyaka 100 imaze ibayeho mu mwaka 2014. Twakwibutsa ko u Rwanda rwakiriye inama ya Polisi mpuzamahanga Interpol guhera ku itariki ya 2 Ugushyingo kugera ku itariki ya 4 Ugushyingo 2015.

Source : RNP

IBITEKEREZO
Rugwabiza

Turashimira ubufatanye bwa polisi y'u Rwanda na polisi y'ibindi bihugu muguteza imbere interpol ikigaragara cyo nuko mubijyanye no guhanahana amakuru biba muburyo bwihuse kubera ikoranabuhanga ,ibi bikaba byihutisha guhanahana abakoze ibyaha byambukiranya imipaka, gukumira iterabwoba, kubona byihuse ubujura bukoreshejwe za mudasobwa, n'ibindi. Aha rero niho nk'abanyarwanda duhera dushimira polisi y'u Rwanda mukuba muri uyu muryango wa interpol kuko tubona hari byinshi wagiye ucyemura urugero rwahafi natanga ni ukuntu abakoze genocide bari barahunze bagiye bashyikirizwa leta y'u Rwanda. Ibyo rero nibyo gushimira ukwishyirahamwe kwa polisi. Abibeshya rero bakora ibyaha bitandukanye nagirango mbibutse ko isi yabaye umudugudu kandi ko ikoranabuhanga ryateye imbere,ntaho bafite barambika umusaya barye barimenjye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...