LATEST NEWS
MURI AFURIKA
U Rwanda ruyoboye Afurika mu gufata imodoka zibwe
Publish Date: mardi 13 juin 2017
VISITS :554
By Admin

U Rwanda rwakomeje gufatanya n’ibihugu by’Afurika mu gufata imodoka zibwe ; ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi w’ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Peter Karake.

Yabivuze ubwo yagiraga icyo avuga ku yindi modoka yo mu bwoka bwa RAV4 yibwe, ikaba yarafatiwe ku mupaka wa Rusizi ku italiki 11 Kamena ubwo yageragezaga kwinjira mu Rwanda.Iyi modoka ikaba yarafashwe ku bufatanye bw’itumanaho bwa Interpol I-24/7, rikaba rihuriraho ibihugu 190 biri mu muryango wa Interpol ; iyi modoka ikaba yari ifite nimero zo muri Kongo (RDC), ikaba yari yaribiwe muri Kenya mu 2014.

ACP Karake yagize ati :”Raporo za vuba zishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere nk’igihugu cyafashe imodoka nyinshi zibwe ; ibi tubikesha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga I-24/7 riri ku mipaka yacu yose na za gasutamo.”

Avuga kandi ko icyo u Rwanda rurusha ibihugu byinshi ari uburyo rukoresha iryo koranabuhanga aho agira ati :” Rikoreshwa kuri buri bwinjiro bw’igihugu, imipaka, ikibuga cy’indege,..byatumye dushakashaka tugera ku makuru yose ya Interpol.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo iri koranabuhanga rifitwe n’ibihugu 190 ariko, ibyinshi muri Afurika bitararikoresha ku mipaka yabyo yose.

Mu mwaka ushize wonyine, u Rwanda rwakoze ubushakashatsi ku modoka 26,000 zibwe mu makuru ya Interpol rukoresheje I-24/7, ahafashwemo izigera kuri 11.

Guhera muri Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka indwi zageragezaga kwinjira mu Rwanda.

Aha ACP Karake yagize ati :” Zabaga zivuye mu bihugu bitandukanye ku isi. Muzo twafashe tutaraha benezo, 3 zavaga muri Afurika y’Epfo, imwe iva mu Bubiligi, imwe iva muri Polonye, eshatu zavaga mu Buyapani, imwe iva mu Bufaransa, imwe iva mu Butaliyani, imwe iva muri Kenya na moto yavuye mu Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ubujura bw’imodoka nka kimwe mu byaha ndengamipaka.

Agira ati :” Isi ya none ihanganye n’ubwiyongere bw’ibihungabanya umutekano, ibi byaha bigezweho byazahaje ibihugu bimwe kandi ababikora basa n’aho nta mipaka bafite ; kugirango duhangane nabyo, tugomba gukorera mu bufatanye mpuzamahanga cyane cyane binyuze muri Interpol.”

ACP Karake yagarutse ku mbaraga u Rwanda rukoresha mu kongera ubushobozi bwarwo ngo rubashe kurwanya ibyaha ndengamipaka aho yagize ati :” Dukomeza guha agaciro ubufatanye n’ibindi bihugu aho Polisi yacu ihora ikorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano mu bihugu duturanye mu guhangana n’iki kibazo.”

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...