LATEST NEWS
MURI AFURIKA
U Rwanda rwifatanyije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo
Publish Date: vendredi 26 mai 2017
VISITS :107
By Admin

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, u Rwanda rwifatanije na Afurika yose mu Kwizihiza, umunsi ngarukamwaka wahariwe ukwibohora kwa Afurika.

Uyu munsi wizihirijwe muri Camp Kigali, wari ufite insanganyamatsiko igira iti" Uruhare rw’itangazamakuru mu gutegurira urubyiruko guharanira kubohora Afurika byuzuye."

Uyu Munsi witabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza, witabirwa n’abanyamakuru batorejwe mu itorero Impamyabigwi icyiciro cya Kabiri.

Witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo abahagarariye umuryango w’Impirimbanyi z’Ukwibohora kwa Afurika.(Panafrican Movement Rwanda).

Uyu munsi wabimburiwe n’imurika ry’ibikorwa bitandukanye birimo
iby’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda birimo imyenda, inkweto, imitako ndetse n’ibikorwa by’ubugeni bitandukanye.

Hanabayemo ikiganiro cyatanzwe n’inararibonye zitandukanye mu itangazamakuru zaganiraga ku ruhare rw’itangazamakuru mu kwibohora k’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange gitangwamo ibitekerezo bizafasha mu gufasha u Rwanda kwibohora byuzuye ndetse na Afurika muri rusange.

Abayobozi bakuru bari bitabiriye uyu muhango

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo...

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira...

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Imodoka 73 zafatiwe imikoreshereze mibi y’utugabanyamuvuduko

Rwamagana : Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo umwe

Rwamagana : Impanuka ikomeye mu basiganwa ku magare yakomerekeyemo...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]