LATEST NEWS
Mu Rwanda
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]
Publish Date: mardi 20 juin 2017
VISITS :3855
By Admin

Perezida Kagame yagarutse ku mateka yaranze ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko agatangira ubuzima bw’ubuhunzi, aho ashima uruhare rw’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana ndetse n’uwari umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda.

Ubuhamya bwa Perezida Kagame bugaragara mu nimero 2944 ya Jeune Afrique yasohotse ku wa 11 Kamena, yiswe amabanga y’ubuto [Secrets de Jeunesse] bw’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc, Alpha Condé n’abandi.

Perezida Kagame yasobanuye uburyo yarokotse ibikorwa bitandukanye byahigaga abatutsi kuva mu ntangiriro za 1960. Ntiyibagirwa uruhare rwa Rosalie Gicanda wari nyinawabo akaba n’Umwamikazi wa Mutara Rudahigwa muri uku kurokoka kwe.

Ku wa 23 Ukwakira 1957 nibwo Perezida Kagame yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda ahari hazwi nka Tambwe (ubu ni mu Karere ka Ruhango). Mu 1961 mbere gato y’uko u Rwanda rubona ubwigenge afite imyaka ine, abahutu bari batuye kuri uwo musozi bashyigikiwe n’ubuyobozi, bigabije aho umuryango we wari utuye batwika inzu zaho ndetse bagirira nabi abatutsi.

Nyakwigendera Asteria Rutagambwa, Umubyeyi wa Perezida Kagame

Icyo gihe umubyeyi we yahise atangira kumutegura kugira ngo babe bahunga. Perezida Kagame avuga ibyo yibuka ku mubyeyi we Asteria Rutagambwa muri icyo gihe yagize ati “Yadusabye kuva mu nzu kuko atashakaga ko badusangamo ngo batwiciremo”.

Muri icyo gihe ngo nibwo hahise haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza umubyeyi wa Perezida Kagame ibaruwa ivuga ko atumwe n’umwamikazi wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota nka 45 uvuye aho bo bari batuye. Uwo mushoferi ngo Rosalie Gicanda yari amusabye kubatwara muri ibyo bihe by’amakuba akabimura.

Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame n’abantu bari baturanye ngo bahise binjira muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi, kigahita cyirara mu byo bari batunze.

Icyo gihe ngo babashije kurokoka basanga umwamikazi i bwami i Nyanza, mbere y’uko bafata inzira bakerekeza mu Mutara (mu Ntara y’Uburasirazuba) aho naho ubwicanyi bwabasanze bagakomeza bahungira muri Uganda.

Umwamikazi Rosalie Gicanda wagize uruhare mu gukiza ubuzima bwa Perezida Kagame muri icyo gihe ku wa 20 Mata mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yiciwe i Butare mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubwo ku wa 26 Ugushyingo 2015 Asteria Rutagambwa, Umubyeyi wa Perezida Paul Kagame yashyingurwaga nyuma yo kwitaba Imana azize uburwayi ku wa 22 Ugushyingo 2015 ; Umukuru w’Igihugu yakomoje ku butwari bwamuranze.

Mu ijambo rye asezera ku mubyeyi we, Perezida Kagame yasobanuye ko kuba yarabuze Papa we akiri muto, Asteria Rutagambwa yamubereye nka se na nyina icya rimwe yitanga kugira ngo abana be babeho neza.

Perezida Kagame yavuze ko yarwaniye ishyaka abana be cyane mu 1959, dore ko se yahunze akabasigarana, aba ari we ubahungisha bajya muri Uganda aho bavuye bajya i Burundi bakamarayo imyaka itandatu.


Yakomeje avuga ko aho babaga mu buhungiro yakomezaga kubahumuriza ababwira ko igihe kizagera bagataha mu Rwanda kandi ko nibahagera badakwiye kwihorera ku muntu watumye baba impunzi.

Perezida Kagame yavuze ko umubyeyi we yamutoje ‘kubabarira, kutitura inabi abayimugiriye ahubwo agahora ari umunyembabazi’. Kuva yafata inshingano zo kuyobora, umubyeyi we ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose.

Source : IGIHE

IBITEKEREZO
Kiiza

Pole sana my brother HE Paul Kagame. Imana ishimwe ko warokotse kuko iyo utaza gutabara ubu mbanarapfuye kuko narinsigaranye amahirwe make yo kubaho. Mwaraje abaduhigaga baratureka, niyo mpanvu ubu ndiho. Urakagira umugisha. Umubyeyi wawe uherutse gutabaruka, niyiruhukire mumahoro kandi yarakoze kukurokora no kukwitaho. Ndamushimiye kuko ibyo yakoze byatumye uyu munsi abenshi turiho kandi tumeze neza. Nshimishwa cyane no kuba uyu munsi turimo kugenda turenga amateka, maze tukubakira hamwe nta moko. iyo ntekereje iby'amoko, munda harandya kuko sinifuza ko twazongera kwicana dupfa ubugoryi, n'amateka agoretse. Warakoze kuko nibyo udahwema kudushishikariza, utwibutsa ko turi ABANYARWANDA mbere yabyose. Ndagushimiye HE Komera, turikumwe kandi imbaraga ukoresha witangira igihugu n'abagituye, ndakurahiye sinzazitetereza. Ndabirahiye mba nambuye abega. Nzaharanira ubumwe, kandi sinzigera narimwe ntekereza kwanga cyangwa kwangisha abandi u Rwanda. U Rwanda ibyose kuri nge kandi u Rwanda ni Abanyarwanda. Jya mbere muvandimwe nkunda HE Paul Kagame.

emm

Basomyi, Ibyo ngiye kuvuga si ukubera wenda ko bireba amateka y'ubuto bw'umukuru w'igihugu cyacu ahubwo ni uko kuva mu mpera za 1950 kugera 1994 mu Rwanda hari abantu bagize nabi cyane kuburyo nibaza ko circonstance zariho izo ari zo zose ntibyari ngombwa gukora buriya bugome. Reba nawe Mzee Rutagambwa n'umufasha mama Asteria Rutagambwa n umuryango ndetse ninshuti zabo baba bituriye I Tambwe abantu baraza barabamenesha. Nakurikiranye amateka y uyu muryango nsanga abaturanyi babo baraje barabamenesha babatwikira amazu, babasahurira imyaka babakorera ubugome bwose bwari bugamije no guhonya ubwoko. Ikindi namenye ni uko abanturanyi babo basigaye muri Tambwe ntamuntu numwe wigeze agerageza gukurikirana amakuru ngo amenye ati babantu twamenesheje wenda haba ari uwarokotse akaba akiriho wenda iyo mu buhunzi ishyanga. Hari igihe rero nicara nkagirango ndarota nkibaza ibibazo biimwe na bimwe : Nibura se hari umuntu numwe uriya Mubyeyi Asteria n'umufasha we bari baragiriye nabi nibura ngo babe barihoreraga. Abari babazi bambwiye ko ahubwo uyu muryango wari utunze, yaba amatungo cg imyaka ndetse n'agafaranga mu rwego rw'icyo gihe ngo bari bagafite kuburyo ntawigeze agana uriya muryango ngo ahave batamufashe neza. Ibi ninabyo byabaye muri 1994 Leta, interahamwe bakora genoside umuntu akica uwo babanye, abantu bakica abantu bahunga, bakica impinja bakica abari bakica abategarigori mpaka genocide bateguye igahitana miyoni irenga y'abatutsi.Ibi bintu birababaje, genoside irababaje. Abanyarwanda bafite amateka akomeye. Jye wandika iyi comment ndi umuturage usanzwe ariko amateka yatubayeho nk'abanyarwanda ni akarengane gakabije. Natangiye nisegura mvuga ngo singiye gukora commentaires kubera ko iyi nkuru ireba ubuto bw'inkuru w'igihugu cyacu. Ariko nanafite n'impamvu yo kuba nakora commentaire kubw'iyo mpamvu gusa. Uyu mukuru w'igihugu utuyobora urumva mama we yamuhunganye amutwaye mu maboko ari uruhinja afite imyaka ine. Kwica uruhinja mu byukuri si agahomamunwa ! Imana ishimwe yo yamurinze, muri we ni ibanga Imana yari yaribikiye ngo azandokore, ahagarike jenoside yunge abanyarwanda, urwanda rutere imbere maze rugire agaciro. Hari uwabona ibi nanditse akagirango ndavunyisha cyangwa ndaka umuriro. Nabihawe mw'ituze n'amahoro rusange mfite nk umunyarwanda bikaba ari nabyo bintera umutima, ukunda, ushima kandi ukumbura indashyikirwa. Hari indirimbo nziza ivuga ngo "ndabakumbura mbafite nkabarota ijoro n'umunsi" . Nguwo jyewe. Rwanda ntukongere kurengana ukundi

butare

Perezida Kagame yavuze ko umubyeyi we yamutoje ‘kubabarira, kutitura inabi abayimugiriye ahubwo agahora ari umunyembabazi’. Kuva yafata inshingano zo kuyobora, umubyeyi we ngo yakunze kumubwira ko akwiye kwita ku bibazo by’abo ayobora mbere y’ibindi byose.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwashyizwe mu muhezo

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku ngufu

Ukuriye ibigo by’imari iciriritse, Peter Rwema, akurikiranyweho gufata ku...

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze