LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka
Publish Date: lundi 12 juin 2017
VISITS :521
By Admin

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 11 Kamena , amakipe ya Police Handball Club (Police HBC) na Police FC yagejeje ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibyo yagezeho mu mwaka ushize w’imikino ndetse n’uyu ugikomeza.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru , ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda na ba Komiseri batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abakinnyi n’abatoza b’amakipe yombi.

Mu ijambo yabagejejeho, IGP Gasana yashimye aho aya makipe ageze muri iki gihe, aho Police Handball Club ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 45 kuri 45 , ahasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire ; Police FC nayo ikaba ari iya 2 ku rutonde rw’agateganyo, ahasigaye umukino umwe izahuramo na Malines FC.

IGP Gasana yagize ati :” Mbashimiye icyubahiro n’agaciro muhesha Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi wayo w’ikirenga ariwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ; nishimiye ibikombe Police Handball yatwaye, n’umwanya wa kabiri Police FC iriho, kandi dukomeze guharanira inzira y’intsinzi.”

Yagize kandi ati :” Ubwitonzi, kubaha, kubahana no kugira umurava w’intsinzi y’ikipe yawe ,…byose nibyo byatumye mugera aho mugeze kandi twifuza ko mwazagera kubirushijeho kuko gutsinda bizana ishema n’amateka meza, mubizirikane.”

Mu gusoza, IGP Gasana yasabye abahagarariye Polisi y’u Rwanda mu mikino yose ko bakomeza guhagararira Polisi neza kandi ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi aho yagize ati :” Kwishima bidutere imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”

Muri uyu muhango kandi, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibikombe bitatu Police HBC iheruka gutwara aribyo : Igikombe cya shampiyona y’igihugu ya handball 2016 ; igikombe cy’irushanwa ryahuje amakipe ane yabaye aya mbere umwaka ushize ndetse n’igikombe iheruka gutwara mu irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ( Genoside memorial tournament) rikaba ryarahuje amakipe y’akarere k’ibiyaga bigari, aho yatsinze APR HBC yo mu Rwanda ku mukino wa nyuma.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo...

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...