LATEST NEWS
MURI AFURIKA
UGANDA : Abakobwa Batonganye n’ Abayobozi b’ Ishuri Kubera Kwambara Imyenda Igaragaza ubwambure bwabo
Publish Date: vendredi 2 juin 2017
VISITS :2497
By Admin

Kampala – Nyuma y’uko ifoto y’umwe mu banyeshuli biga muri kaminuza ya Makerere ikwirakwiye kuri murandasi abayobozi batumije igitaraganya nyirubwite ngo asobanure ibyayo ibintu bitabonwa kimwe n’abanyeshuli bagenzi be.

Nadumba Rebecca umunyeshuli ugaragara yitabiriye ibirori yambaye ikanzu igaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga yatumijwe n’akanama gashinzwe imyitwarire y’abanyeshuli muri Kaminuza ya Makerere.

Uku guhamagazwa kwe n’abayobozi ntibyakiriwe neza na bamwe mu banyeshuli biga muri ino kaminuza.

Uyu mukobwa ashijwa nabagize akanama k’imyitwarire muri iyi kaminuza kwica nkana amategeko agenga abanyeshuli bityo ngo agomba kwisobanura imbere y’aka kanama akibona itangazo iyi kaminuza yasohoye.

Nubwo ubuyobozi bubibona gutya gusa abanyeshuli bagenzi be bavuga ko iyi kaminuza yagahanganye n’ibindi bibazo by’ingutu aho kwita kuri ibi bidafite umumanaro kuri bo.

Bamwe mu banyeshuli banenga bikomeye iyi kaminuza kucyemezo yafashe cyo gutumiza Rebecca mu nama ngo yisobanure ; nk’uwitwa Kalema Ken Josel yavuze ko uyu mukobwa ari umuntu mukuru ibyo yakoze yari yabitekerejeho ndetse si umwana wo kuyoborwa uko yakitwaye.

Undi witwa Constantine Wandera yavuze ko iyi kaminuza yagakemuye ibibazo bikomeye aho guta umwanya ku kabazo toto.

Kugeza nyirubwite ntacyo aratangaza mu gihe agitegerejwe n’inama ishinzwe imyitwarire ya kaminuza.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...