LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Uganda : Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Publish Date: jeudi 23 février 2017
VISITS :1340
By Admin

Igipolisi cyo mu Karere ka Kanungu mu gihugu cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyururu wapfiriye muri gereza bikekwa ko yishwe n’uburozi.

Nyakwigendera ni uwitwa Enos Maniriho w’imyaka 21 wakomokaga ahitwa Kyabuyorwa ya Ruguru, mu Mujyi wa Butogota wo mu Karere ka Kanungu.

Umuvugizi w’igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, yavuze ko uyu munyururu wapfuye yari yafatanywe n’abandi bantu 9 kuwa 20 Mutarama 2017 bashinjwa gushimuta abantu barangiza bakaka ingurane.

Yavuze ko bose uko ari icyenda bakekwagaho gukorana n’abantu bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gushimuta abantu bakaka ingurane y’amafaranga imiryango yabo nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Umuvugizi w’igipolisi yakomeje avuga ko nyakwigendera yafashwe n’uburwayi bitunguranye ari muri gereza ya Kanungu agapfa ari kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kanungu ya IV kuwa 20 Gashyantare 2017.

Yongeyeho ko imihango yo kumushyingura yakozwe ndetse ibice bimwe by’umubiri bigashyirwa umuvuzi wa leta muri Kampala ngo iperereza rikomeze. Yavuze kandi ko urupfu rw’iyi mfungwa rubabaje kuko yapfiriye muri gereza aho baba bizeye umutekano, yongeraho ko nyuma y’iperereza ababikoze bazagezwa imbere y’urukiko bagasubiza ibyaha bazashinjwa.

Elly Maate

IBITEKEREZO
iganze

Ko mutavuze ku kibazo cy'uko ari umunyarwanda kandi amazina abigaragaza ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [...

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru : Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

’ La Palisse Hotel ’ ishobora kuba mubo Perezida Kagame yabwiraga

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]