LATEST NEWS
Mu Rwanda
Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka
Publish Date: jeudi 9 février 2017
VISITS :1267
By Admin

Ku munsi w’ejo Urukiko rw’itegeko nshinga muri Zimbabwe rwanze ikirego gisaba yuko rwategeka ko Perezida Robert Mugabe atagifite ubushobozi bwo gukomeza gutegeka igihugu.

Icyo kirego cyari cyaratanzwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe TAKAMUKA riharanira ibyiza gusa kuri Zimbabwe, Promise Mkwananzi, cyavugaga yuko Mugabe uzuzuza imyaka 93 y’amavuko muri uku kwezi kwa kabiri ntabushobozi agifite bwo gukomeza gutegeka igihugu ngo kubera yuko ashaje cyane !

Muri icyo kirego Mkwananzi yavuze yuko hari ibimenyetso bihagije bigaragaza yuko Mugabe, wabaye Perezida wa Zimbabwe icyo gihugu kikibona ubwigenge mu 1980, nta bushobozi agifite bwo gukomeza gutegeka igihugu.

Ingero zatanzwe harimo amagambo Perezida Mugabe asigaye avuga usanga atarimo ubwenge.

Mu gufata uwo mwanzuro wo kwanga icyo kirego urukiko ( Constitutional Court) rwirinze kuvuga yuko ikirego nta shingiro gifite ahubwo rwanzura yuko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko, umuyobozi wa TAKAMUKA agirwa inama yuko icyo kirego cyatangwa bushya mu gihe kitarenze iminsi 30.

Mkwananzi yabwiye abanyamakuru, nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, yuko bagiye kongera gutanga icyo kirego ya minsi 30 itarashira. Ababikurikiranira hafi ariko bahamya yuko naho icyo kirego bakirema bushya gute kitazakirwa kuko muri Zimbabwe nta myaka y’ubusaza umuntu adashobora kurenza akiri Perezida wa Repubulika.

Nta n’ibimenyetso simusiga TAKAMUKA yabona bihamya yuko Mugabe yamaze guta umutwe bihagije ku buryo adashobora gukomeza kuba Perezida w’igihugu.

Perezida Lobert Mugabe

Amatora ya Perezida wa Repubulika muri Zimbabwe azaba umwaka utaha kandi ishyaka riri ku butegetsi ( ZANU-PF) ryifuza yuko Robert Mugabe yazakongera akaribera kandida Perezida, n’ubwo na none muri iryo shyaka hari n’abifuza yuko yasimburwa n’umugore we Grace !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
pastor

Sha nibiturize bamureke nubundi ashigaje izuba rimwe. Ariko africa yarakubititse pe. Abaduhaye independance nukukuri bahemukiye runda ny'afrika


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...