LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi yitabye Imana
Publish Date: lundi 17 juillet 2017
VISITS :2293
By Admin

Nyatanyi Ndereremungu Monique, umubyeyi wa nyakwigendera Christine Nyatanyi wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuryango wa Nyatanyi wabwiye Itangazamakuru ko umubyeyi wabo yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 16 Nyakanga 2017, i Buruseli mu Bubiligi, azize indwara.

Nyatanyi Ndereremungu Monique witabye Imana afite imyaka 76 yavukiye i Kanombe ku wa 2 Gashyantare 1941 mu muryango w’abana batatu ; yaashakanye na Commandant Nyatanyi Pierre ku wa 12 Ukwakira 1963.

Uyu mubyeyi witabye Imana yabyaye abana barindwi, barimo Nyatanyi Marie-Christine wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, we yitabye Imana muri 2011. Abandi bana be ni Nyatanyi Marie-Claire uba mu Mujyi wa Gent mu Bubiligi ; Nyatanyi Marie-Pierre uzwiho igitabo "Plurielles, Femmes de la Diaspora africaine" cyasohotse mu Bubiligi mu minsi ishize ; Nyatanyi Victor ; Umunyamategeko Nyatanyi Gilbert ; Nyatanyi Hubert na Nyatanyi Pierre-Junior.

Uretse abana batandatu asize, Ndereremungu Monique asize abuzukuru barindwi n’umwuzukuruza.

Monique Nyatanyi Ndereremungu yitabye Imana aratwa kubana neza n’abantu bose.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo...

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa...

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8...

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...