LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umugabo yasabye urukiko gutaburura Amafaranga yashyizwe mu mva y’umugabo wa Zari kubera ko hari Abantu bakennye bayakeneye
Publish Date: samedi 3 juin 2017
VISITS :648
By Admin

Nyuma y’aho umuherwe wari mu ba mbere bafite amafaranga menshi muri Uganda, Ivan Ssemwanga, wahoze ari n’umugabo wa Zari, ashyinguwe mu mva hagashyirwamo akayabo k’amafaranga, umugabo witwa Abey Mgugu yagejeje ikireko mu rukiko asaba ko uwo murambo utabururwa amafaranga agakurwamo.

Ivan Ssemwanga wari ufite imyaka 40, yitabye Imana azize indwara yo gucika udutsi mu bwonko ku wa 25 Gicurasi 2017, mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho yari atuye.

Daily Nation ivuga ko atanga iki kirego, Mgugu yavuze ko amashilingi n’ubundi bwoko bw’amafaranga yashyizwe mu mva mbere yo gushyingura uyu muherwe bigaragaza gusesagura no kwangiza ubukungu bw’igihugu.

Uretse gusaba urukiko ko ayo mafaranga yakurwamo, yanashinje kompanyi yashyinguye uyu muherwe icyaha cyo gusuzugura amafaranga y’iki gihugu, avuga ko ayo mafaranga atakoreshejwe icyo agenewe.

Nyuma yo gushyikiriza iki kirego urukiko, Banki ya Uganda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook, yanditse yamagana ibyakozwe byo gushyingurana umuntu amafaranga ivuga ko ari ukwangiza ubukungu no gukoresha amafaranga icyo atagenewe.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana ingano y’amafaranga yashyizwe muri iyi mva, gusa bamwe mu bari mu muhango wo kumushyingura, bemeza ko hari abashyizemo amashilingi ibihumbi 10, 20 na 50, amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo ndetse n’amadolari.

Ivan Ssemwanga yari umupfumu muri Afrika y’Epfo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu...

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya Perezida Kagame

Polisi yasabye Abanyarwanda kuzagaragaza umutuzo mu gihe cy’irahira rya...

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira irahira rya Perezida Kagame

Abayobozi b’ibihugu barenga 20, n’Abaturage basaga ibihumbi 25 bazitabira...

NEW POSTS
Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...