LATEST NEWS
Mu Rwanda
Paul Kagame yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ’ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ’
Publish Date: mercredi 26 juillet 2017
VISITS :1424
By Admin

Nyuma y’ikiruhuko gito cy’iminsi ibiri atiyamamaza Paul Kagame , kuri uyu wa Gatatu yasubukuye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Uburengerazuba mu turere twa Rubavu na Nyabihu.

Muri iki gitondo ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye i Busogo kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryayo ryigisha ubuhinzi n’ubworozi.

Ibyo bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame byabereye kuri sitade iherereye mu mudugudu wa Gahanga , Akagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR baturutse hirya nohino mu mirenge 15, igize akarere ka Musanze bararata ibigwi by’umuryango FPR-Inkotanyi, babifashijwemo n’abahanzi batandukanye barimo Intore Tuyisenge igira iti : TORA KAGAME .

Kuri iyo sitade hahuriye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi hamwe n’andi mashyaka bafatanyije mu kwamamaza umukandida Paul Kagame.

Umukandida wa RPF Paul Kagame ati : abo mu majyaruguru oyeeee, PFR oyeeee, mwaje muri benshi bishimishije ntabwo ari igitangaza abanyamusanze dusanzwe dufitanye igihango.

Ejo hashize nagombaga kuza sinabishobora ijwi ryange ryari ryabuze narihase, sinagera iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye, uko mungana n’ikimenyetso cy’ingufu uhereye aha, ni ikimenyetso cy’ingufu za FPR- inkotanyi.

Kagame yakomeje agira ati "Uko mungana mutya, nk’ikimenyetso cy’ubumwe navugaga, nta kibazo gishobora kutunanira kugikemura… n’uwashaka kutunaniza ntaho yabona ahera. Duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano."

Ati :“ Hanyuma rero, imyaka irindwi izaba ikurikira, twubake amajyambere, twubake amashuri, twubake andi mashuri, duhe abanyarwanda bose amashanyarazi abagereho. Bambwiye ko abatuye hejuru muri iriya misozi amashanyarazi atarabegera, arabageraho vuba, vuba cyane. Hanyuma ayo mashanyarazi usibye kutumurikira mu ngo, adufashe kubaka inganda n’ibindi byose twifuza.”

Yasabye abaturage kumutora n’ubwo azi neza ko azatsinda 100%, kugira ngo bakomeze inzira yo kubaka amajyambere, umutekano, kubana neza n’ibindi abanyarwanda bifuza.

Ati “biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo. Itariki iratinze ngo mu gitondo kare twazindutse bizajye kugera mu masaa tanu twabirangije… si byo ?

IBITEKEREZO
kagabe

ubwitabire bwabanyamuryango ba FPR buri hejuru bugaragaza neza icyo abanyarwanda basabaga igihe basabaga ko itegeko shinga rivugururwa cyane cyane ingingo yi 101 kandi ubworoherane nubudasa bwitekerezo binyuranye byabakandida byerekana neza ko igihugu cyacu cyateye intambwe ishimishije yatewe na fpr. birangajwe imbere na kagame reka ngirente ibyiza birushijeho birimbere


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro...

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...