LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umunyamakuru Shyaka Kanuma aracyagundagurana n’Ubutabera, ahakana ibyaha ashinjwa
Publish Date: jeudi 15 juin 2017
VISITS :837
By Admin

Umunyamakuru Shyaka Kanuma kuri uyu wa Kabiri yitabye urukiko rwa Gasabo aburana urubanza rwe mu mizi aho yabwiye umucamanza ko atemera icyaha ashinjwa cyo gukoresha inyandiko mpimbano ashimangira ko we yakoresheje inyandiko ibyo zitari zigenewe.

Shyaka Kanuma wigeze kuba umunyamakuru ukomeye mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ikompanyi Rwanda Focus Limited, yagaragaye mu ikabutura n’ishati by’iroza afite n’amapingu mu maboko, aregwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ivuga ko ubushinjacyaha bwavuze ko Shyaka yakoze sheki ziriho imishahara za bamwe mu banyamakuru yakoreshaga, aho yavugaga ko bahembwaga amafaranga ibihumbi 500 Frw buri kwezi kandi batarayagezagaho.

Ubushinjacyaha buvuga ko izo nyandiko yazikoze ashaka gupiganirwa isoko muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero agira ngo ahuze n’ibyo iyo komisiyo yasabaga ; isoko yaje kuritsindira bikavugwa ko ryari rifite miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda byose ngo abikora abakozi be batabizi.

Shyaka Kanuma yongeye kumvikana mu rukiko ahakana ko atigeze agira igitekerezo cyo guhimba inyandiko agamije kwiba, yavuze ko yanditse izo sheki ari kumwe na bagenzi be bakoranaga kandi ko bari babyumvikanye kuko bashakaga gupiganira iryo soko.

Shyaka yavuze ko nta n’umwe mu bamureze yigeze yigana umukono we ngo amusinyire. Ahakana ko yigeze akora inyandiko mpimbano, kuko yari yemerewe gusinya ku masheki byanatumye abwira ubucamanza ko nta mpamvu yari kumutera kwigana amasinya ya bagenzi be. Yagize ati “Bariya bari abakozi banjye narabategekaga, ntacyo nari kubasaba ngo bacyange.”

Yasabye ko hazakoreshwa abahanga kugira ngo bazerekane ko imikono y’abamushinja ari iyabo, atigeze asinya mu mwanya wabo maze ashyikiriza ubushinjacyaha izo sheki ngo bazazijyane kuzipimisha umwimerere y’imikono yazo.

Mu gihe abahanga baramuka berekanye ko imikono atari iya Shyaka Kanuma gusa,yaba akuweho icyaha gikomeye cyo gukora inyandiko mpimbano gihanishwa kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300frw.

Urukiko rwanzuye kohereza ayo masheki bivugwa ko yasinywe na Shyaka akigana n’imikono ya bagenzi be ngo abahanga bazayasuzume berekane ko koko imikono iriho yiganwe na Shyaka Kanuma nk’uko bivugwa.

Urubanza rwimuriwe mu Ukwakira, ariko bibabaza abo mu muryango we bagaragaje ko urubanza ruri gutinda ; umucamanza yasobanuye ko baba bafite imanza nyinshi, mu gihe baba bakeneye ko rwigizwa hafi ngo babisaba perezida w’iburanisha.

Umunyamakuru Shyaka Kanuma

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...