LATEST NEWS
MURI AFURIKA
’Umutekano w’Abarokotse Jenoside ntuhagije Ingengabitekerezo itaracika’ – Perezida Kagame
Publish Date: lundi 27 mars 2017
VISITS :1009
By Admin

Ubwo yagezaga ijambo ku Ihuriro ry’Abanyamerica n’Abanya-israel « American Israel Public Affairs Committee/AIPAC » rikorera ubuvugizi Israel kuri America n’ibindi bihugu, Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Israel, ndetse anasaba isi kwunga ubumwe mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abayirokotse bizere ko batekanye bya nyabyo.

Perezida Paul Kagame wabaye Perezida wa mbere wo muri Africa wavugiye ijambo muri iyi nama y’Abanya-Israel n’abakunzi ba Israel (AIPAC) kuva yatangira mu 1951.

Perezida Kagame yahamirije abayitabiriye ko nta gushidikanya, u Rwanda ari inshuti ya Israel bisangiye amateka ya Jenoside.

Yavuze ko impamvu y’ubu bucuti ari uko ibihugu byombi byagaragaje ko uko nta mahano yagwirira ikiremwamuntu ngo cye kubyutsa umutwe ngo cyongere kijye imbere.

Yagize ati “Kurokoka no kwongera kwiyubaka kw’ibihugu byacu byombi birahamya uku kuri.”

Uwarokotse Jenoside yo mu Rwanda

Perezida Kagame kandi yavuze ko abarokotse Jenoside batakwizera ko umutekano wabo wuzuye mu gihe ku isi hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Umutekano w’abantu bahoze bashakishwa kugira ngo barimburwe ntabwo ushobora kuba uw’umubiri gusa, kugeza ubwo ingengabitekerezo zose zituma abicanyi bumva ko kwica ari igikorwa cyo gukunda igihugu/ubutwari zitsinzwe, isi yacu ntabwo itekanye kuri twe cyangwa ku wundi uwo ariwe wese.”

Yongeraho ati “Twese hamwe n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za America, tugomba guhamagarira isi kuvugurura no kwunga ubumwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutesha agaciro abazize Jenoside.”

Perezida Kagame yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kubaho no gutera imbere nk’umunyamuryango w’umuryango mpuzamahanga kandi ntibigaragare nk’aho ari ukwica uburenganzira bw’abandi bantu.

Yanashimiye umusaruro wavuye mu biganiro Israel yagiranye n’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Africa, avuga ko byafunguye andi mahirwe mu mikoranire, ndetse asaba ko impande zombi zakomeza gukorana muri byinshi.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku mubano wa Israel na Leta Zunze Ubumwe za America na Africa avuga ko impande zose zifite ibyo zakungukira mu mikoranire, gusa asaba ko buri ruhande rwajya rubona urundi nk’umufatanyabikorwa kuko aribwo imikoranire itanga umusaruro.

Kagame kandi yongera kunenga uburyo ibihugu bikomeye rimwe na rimwe usanga byiha guha amabwiriza ibihugu bito no kubitekegeka icyo gukora bitabigishije inama ngo birebe niba bibabereye.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Muri Nyakanga 2016, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasuye u Rwanda n’ibindi bihugu bya Africa, mu rwego rwo kwagura umubano.

Source : Umuseke

IBITEKEREZO

Iyo mbonye imihoro nkiyi ku mubiri wumumtu nibaza bamwe bahakana ibyo bakozbakoze muri genocide niba uyu mwana ziriya ari za tatouages yashyize ho ! Muzumve babandi bagutumiye arusha guhera kuri bagosora ukuntu babihakana.

Iyo mbonye imihoro nkiyi ku mubiri wumumtu nibaza bamwe bahakana ibyo bakozbakoze muri genocide niba uyu mwana ziriya ari za tatouages yashyize ho ! Muzumve babandi bagutumiye arusha guhera kuri bagosora ukuntu babihakana.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

U Budage bwashyikirije u Rwanda Twagiramungu ukekwaho Jenoside

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Polisi ya Kenya imodoka yari yaribwe

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...