LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique
Publish Date: vendredi 9 juin 2017
VISITS :416
By Admin

Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi mbere yo kwerekeza muri Centrafrique yijeje Abanyarwanda ko nta kabuza azakura intsinzi muri icyo gihugu nyuma y’imyitozo ikarishye abakinnyi bakoze.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’u Budage yavuze ko abakinnyi bameze neza kandi umwuka uri mu ikipe ari mwiza ku buryo bitanga icyizere ko twakwitwara neza.

Yagize ati “Muri rusange imyiteguro yagenze neza cyane, twagerageje gukora kuri buri gice kigize umukino ni uburyo twakwinjira mu mukino neza kuko tuzi ko uzaba utoroshye. Imikino 2 twahuye na Maroc yaduhaye imbaraga ku buryo twiteguye neza ko ku Cyumweru tuzinjira mu mukino dufite umwuka mwiza wo gutsinda”.

Tubibutse ko ikipe y’igihugu izakina na Centrafrika ku Cyumweru saa cyenda kuri sitade ya Barthelem Boganda aho mu bakinnyi 19 umutoza yari yahamagaye yasize umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Bugesera kugira ngo babe 18.

Ku rutonde ngaruka kwezi rw’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA, Amavubi ari ku mwanya wa 128 akurikiwe na Centrafrika iri ku mwanya wa 129.

Abakinnyi berekeje muri Centrafrique :

Abazamu 2 : Eric Ndayishimiye (Rayon Sports) na Marcel Nzarora (Police FC)

Ba myugariro : Thierry Manzi (Rayon Sports), Emery Bayisenge (KAC Kénitra, Morocco), Aimable Nsabimana (APR FC) , Salomon Nirisarike (AFC Tubize, Belgium), Michel Rusheshangoga (APR FC), Emmanuel Imanishimwe (APR FC), na Fitina Omborenga (MFK Topvar Topolcany, Slovakia).

Abo hagati : Olivier Niyonzima Seif (Rayon Sports), Jean-Baptiste Mugiraneza (Gor Mahia, Kenya), Djihad Bizimana (APR FC), Haruna Niyonzima (Young Africans, Tanzania), Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports) na Jean-Claude Iranzi (MFK Topvar Topolcany, Slovakia).

Ba Rutaha izamu : Danny Usengimana (Police FC), Ernest Sugira (AS Vita, DR Congo) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia, Kenya).

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...