LATEST NEWS
MURI AFURIKA
Urukiko rwahagaritse gukurikirana uwareganwaga na Maj. Dr Rugomwa gukubita bakica umwana
Publish Date: mardi 9 mai 2017
VISITS :1050
By Admin

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo rwategetse ko Nsanzimfura Mamerito wareganagwa na Maj. Dr. Aimable Rugomwa adakomeza gukurikiranwa mu rubanza kubera impamvu z’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Maj. Dr. Aimable Rugomwa ashinjwa kwica umwana witwa Mbarushimana Théogène amukubise, afatanyije na mukuru we Nsanzimfura Mamerito.

Mu iburanisha riheruka, urubanza rwari rwasubitswe urukiko rufashe umwanzuro ko umuganga abanza gusuzuma uburwayi bwa Nsanzimfura bwagaragazwaga, agasabirwa kudakurikiranwa.

Muri Mata 2017 ibyo bizamini byarakozwe, umuganga yemeza ko Nsanzimfura afite imitekerereze idahwitse bitewe n’uburyo yavutse.

Nubwo umuganga yatanze icyo cyemezo cy’uburwayi, Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu utaryozwa icyaha yakoze ari ugaragaye ko afite ikibazo cy’ubusazi.

Kubw’ibyo, Ubushinjacyaha bukaba bwasabaga ko iyo nzobere y’umuganga yazabazwa niba iyo mitekerereze idahwitse ari uburwayi bwo mu mutwe.

Ariko Me Joseph Ngabonziza wunganira uregwa yakomeje kugaragaza ko umukiriya we afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yibutsa ko byageze n’aho mu ibazwa ku byaha ashinjwa akimara gutabwa muri yombi, yabazaga ngo ‘murampa itike ryari ngo nisubirire mu rugo’ ; ibyo bikagaragaza ko imitekerereze ye ifite ikibazo atumva uburemere bw’ibyo abazwa.

Nsanzimfura ibumoso na Maj Dr Rugomwa iburyo

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwanzuye ko imitekereze muganga yavuze ihuye neza n’ibiteganywa n’ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ; rutegeka ko atakomeza gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha ntibwigeze buhita bugaragaza niba buzajuririra iki cyemezo.

Urukiko rwakomeje iburanisha aho Maj. Dr. Aimable Rugomwa adahakana icyaha cyo kwica, ariko agasaba ko cyahindurirwa inyito kikagaragazwa ko habayeho kwica umuntu bidaturutse ku bushake.

Ababyeyi b’umwana wishwe akubiswe n’umuganga barasaba ubutabera

IBITEKEREZO
emmanuel

Hi, ko mbona hasigaye hari udukosa tw abasirikare ku giti cyabo (individualls) dushobora kwangiza isura ya RDF ? case ya rugomwa, case y abarashe umuturage I gikondo......ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. RDF turayikunda, isura yayo ntikwiye kwangizwa n abantu bakora amakosa nka ba Dr Rugomwa plz

humura

uyu muganga akwiye guhanwa ntakwitwaza amapeti yigisoda nibindi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu Rwanda

RMC yashyize igorora Abanyarwanda bifuza gutunga Moto zikorerwa mu...

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere...

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga zitemewe

Polisi yafashe udupfunyika 1000 tw’urumogi na litiro zirenga 1,400 z’inzoga...

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...