LATEST NEWS
Mu Rwanda
Urukiko rwemeje ko Mutuyemariya Christinewari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR arekurwa
Publish Date: vendredi 29 septembre 2017
VISITS :1109
By Admin

Urukukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR arekurwa , akajya yitaba urukiko inshuro ebyiri mu kwezi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2017 ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu z’amanywa , nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Mutuyemariya Christine wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR arekurwa , akazajya yitaba urukiko ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu bya buri kwezi.

Urukiko rwategetse Mutuyemariya Christine gutanga irangamuntu ye ndetse n’ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu gihugu ( Passport ) , no kutarenga imbibi z’Umujyi wa Kigali.

Urukiko rumurekuye rushingiye ko bamwe mu bareganwaga na we aribo uwahoze ari Umuvugizi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana Jean n’uwari umwungirije Bishop Tom Rwagasana barekuwe bimaze kwemezwa ko bafite ibibazo by’uburwayi mu gihe gishize.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2017 , nibwo Mutuyemariya Christine yasabye urukiko ko yarekurwa , agaragaza impamvu zitandukanye , iyaje ku isonga n’uburwayi bumukomereye burimo ‘ Igifu n’amaso ‘, ndetse n’uburwayi bw’umubyeyi we yitagaho ubwo yari atarafungwa.

Abandi bareganwaga na Mutuyemariya Christine barimo Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru ; Sindayigaya Théophile wari ushinzwe Hotel Dove iri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, Niyitanga Salton na Gasana Valens muri iki cyumweru nibwo Urukiko rwa Gasabo rwumvise ubujurire bwabo ku iyongerwa ryo gufungwa iminsi 30 , aho barajuririye Urukukiko Rukuru .

Muri iki gihe Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR rirayoborwa na Komite y’inzibacyuho iyobowe n’Umuvugizi mukuru Rev Karuranga Euphrem , yungirijwe na Rev Karangwa John akaba anashinzwe ubuzima bw’Itorero , Pasiteri Ruzibiza Viateur watorewe kuba Umunyamabanga mukuru ,Umujyanama Pasiteri Nsengiyumva Patrick , na Aurelia Umuhoza ushinzwe Imari n’Ubukungu.

IBITEKEREZO
rutwe

Hasigayemo umunyamulenge utagira kivurira knd ntanibyo yariye disi yewe akarengane ko muriyisi niyihangabe abaye igitambo banyiri igihugu.

Gusenga

Ntawe ufunganwa inoti ,iyi ni technique yo kubasohora no kubagira abere buhoro buhoro, ni systeme, . Abatazi uko system ikora bazabatuke ahubwo urebe ko badakatirwa n ;inkiko ,aya mamiriyari ariwe nk'uko ayo muri BPR yariwe bagahita bayihindurira izina mu rwego rwo kujijisha bababayatse abaturage banishing kuba muri 1976 aba barayigurishije. Ibi byose ni ubujura buri gukorerwa mu gihugu isaha izagera byose bijye ahagaragara ,abibwira ko bitazwi babiruke.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos...

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO ]

Perezida Kagame yakiriye abasenateri babiri bakomeye ba Amerika [ AMAFOTO...

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya -Guverineri Gatabazi

Nta masomo mukeneye mu kwibungabungira umutekano, ni ukwibukiranya...

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...