LATEST NEWS
MURI AFURIKA
’ Wihutaza umunyantege nke, na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda ’ - Polisi y’u Rwanda
Publish Date: mardi 23 mai 2017
VISITS :87
By Admin

Polisi y’u Rwanda irakangurira abakoresha inzira nyabagendwa bose ; ni ukuvuga : abatwara ibinyabiziga, ababigendaho, ababigendamo, ndetse n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.

Ubu butumwa yabutanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gicurasi mu kiganiro (Kubaza bitera kumenya) cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu ; aho Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze, ndetse anasobanura ibitera impanuka zo mu muhanda, uburyo bwo kuzirinda ; kandi akangurira abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.

Muri icyo kiganiro CP Rumanzi yunganiwe n’Umwungirije ushinzwe abakozi, imari n’ibikoresho, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji, ndetse n’Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda.

Icyo kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti :"Wihutaza umunyantege nke , na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda."

CP Rumanzi yavuze ko abakoresha umuhanda bafatwa nk’Abanyantege nke ari abagenda kuri moto n’amagare ndetse n’abanyamaguru ; hanyuma abasabwe kubahiriza uburenganzira bwabo akaba ari abatwara ibinyabiziga binini ; ni ukuvuga imodoka.

Yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu byo Polisi y’u Rwanda yateganyije gukora mu Kwezi kw’ibikorwa byayo (Police Week) ; aho mu byo izakora ifatanyije n’izindi nzego harimo kwigisha amategeko y’umuhanda abawukoresha, gusibura ibimenyetso byo mu muhanda abanyamaguru bambukiramo, guhanga no gusimbuza ibyapa ku mihanda, n’ibindi.

Yagize ati"Abagenda kuri moto n’amagare hamwe n’abanyamaguru bagize 71 ku ijana by’abahitanywe n’abakomerekejwe n’impanuka zo mu muhanda mu mezi atandatu ashize. Abanyamaguru ubwabo bihariye 31 ku ijana, abagenda kuri moto ni 26 ; naho abagenda ku magare ni 14 ku ijana. 29 ku ijana basigaye ni abagenda mu modoka."

CP Rumanzi yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, Polisi yafashe ingamba zirimo kwigisha abanyamaguru ; barimo abanyeshuri ,ndetse n’abandi amategeko yo kugenda mu muhanda ; aho mu bizibandwaho harimo kubabwira ko umuntu ugenda mu muhanda agomba buri gihe kunyura iburyo bwawo bitewe n’icyerekwezo cye, kunyura mu nzira yagenewe abanyamaguru , kwambuka umuhanda baciye mu mirongo igaragaza ahabugenewe, gukangurira abanyeshuri kudakinira mu muhanda, no gushishikariza abantu muri rusange kudakoresha telefone no kutambara ibintu mu matwi igihe bagenda mu muhanda cyangwa bawambuka kubera ko bibarangaza bikaba byatuma bagongwa n’ikinyabiziga, no kubakangurira kwambuka umuhanda ibemenyetso bimurika bimuritse ishusho y’umuntu wambuka y’icyatsi kibisi.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi

Yakomeje agira ati,"Abatwara abinyabiziga bazakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga arimo kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru. By’umwihariko abatwara moto bazakangurirwa kwambara umwambaro ubaranga n’ingofero yabugenewe ifasha kwirinda impanuka , no kugenzura ko umugenzi ayambaye neza. Tuzabibutsa kandi kwirinda guheka umugenzi urenze umwe, guhagarara igihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi ubifitiye ububasha, kwirinda guhindukira bitunguranye cyangwa guhindukirira ahatemerewe, kurangwa n’isuku, gutanga serivisi nziza no kutishora mu biyobyabwenge.

CP Rumanzi yagize kandi ati," Abakoresha inzira nyabagendwa baramutse bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zakumirwa. Buri wese arasabwa kuba Umufatanyabikorwa mu kuzikumira ; atanga amakuru ku gihe y’uwishe amategeko y’umuhanda kuri nimero za telefone ngendanwa : 0788311110 (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda) na 0788311502 (Umuvugizi waryo).

Yavuze ko ishyirwa ry’Utugabanyamuvuko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagize uruhare runini mu kugabanya impanuka zo mu muhanda ; ariko na none yihanangiriza abatwangiza bagamije gutwara imodoka ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko.

ACP Mujiji yumwunganiye avuga ko gushyira imbaraga mu kwigisha abanyamaguru amategeko yo kugenda mu muhanda ari uko abenshi muri bo bakora impanuka kubera ko batazi amategeko y’umuhanda n’uburenganzira bwabo.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki ?

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki...

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu...

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police Bageze Kigali Mugitaramo Cya (AMAA)

Abakinnyi Ba Filime Bakomeye Ku Isi Bamenyekanye Muri Filime Baby Police...

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu bishanga

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abagishakira amaramuko mu...

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...