LATEST NEWS
Africa
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha
Publish Date: mardi 17 janvier 2017
VISITS :255
By Admin

Abahuzabikorwa b’Urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ- DASSO) mu karere ka Nyamagabe basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, nka bumwe mu buryo butuma umutekano ukomeza kubungabungwa no gusigasirwa.

Ibi babikanguriwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye mu cyumweru gishize ku itariki 14 Mutarama ; akaba yarabereye ku cyicaro cya Polisi muri aka karere kiri mu murenge wa Gasaka.

Ayo mahugurwa yitabiriwe n’abasaga 30.Yateguwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ; akaba yari agamije kongerera ubumenyi abagize uru rwego mu bijyanye no gukumira ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Francois Segakware yababwiye ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingezi mu gutahura no gukumira ibyaha ; kandi yongeraho ko iyo mikorere n’imikoranire bituma abakekwaho kubikora bafatwa vuba.

Yagize ati, "Kubungabunga umutekano bivuga mbere na mbere gukumira icyawuhungabanya aho kiva kikagera. Kugira ngo ibyo bigerweho, hagomba kumenyekana ibishobora kuwuhungabanya, gusesengura amakuru abyerekeye, kuyahanahana ku gihe n’izindi nzego zibishinzwe ; hanyuma hagakurikiraho gufatanya kugikumira no gufata ukekwaho cyangwa abakekwaho kugikora."

SP Segakware yasabye abagize uru rwego gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyangamugayo, n’imikoranire myiza n’izindi nzego ; aha akaba yarabibukije ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya kuko zose zigamije iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Yabasabye kandi guha serivisi nziza ababagana no kubahiriza amategeko abagenga mu murimo ; birinda ruswa n’indi myitwarire mibi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yagarutse ku kamaro ko gukora neza raporo agira ati,"Iyo ikozwe neza, kandi ikagezwa ku nzego zibishinzwe ku gihe bituma zifata ingamba zo gukumira icyahungabanya ituze rya rubanda.

Yabasabye kuzirikana no kwita ku nshingano zabo nk’uko ziteganywa n’Itegeko No 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013 rishyiraho Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

Mu izina rya bagenzi be, Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, Nsabimana Joseph yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye ; kandi asaba bagenzi be kuzikurikiza.

RNP

IBITEKEREZO
ISHIMWE

kubungabunga umutekano bikwiye kuba ibya buri wese, ndashimira Polisi muri aka karere uko ikomeje gutanga amahugurwa yo kurwanya no gukukumira ibyaha, Aba badasso nizere ko amasomo ya Polisi bayakurikiye neza, nk'urwego rw'akarere rufasha akarere Mu mutekano. Rwose ndashima Polisi ko ikomeje gusangiza ubunararibonye inzego n'ingeri nyinshi z'abaturage.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...