LATEST NEWS
Africa
Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )
Publish Date: vendredi 10 février 2017
VISITS :3651
By Admin

Nyuma y’ iperereza rya Rushyashya.net ryimbitse no kubaza abantu batadukanye ku kibazo cya Dr. Pascal Gahutu, wayoboraga Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi ( Rusizi International University-RIU) watawe muri yombi kuwa gatatu akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe.

Amakuru nyayo Rushyashya.net yabonye ni uko Hon. Mporanyi Theobard ntaho ahuriye nicyo kibazo n’ubwo ari umwe mu banyamigabane ba RIU. Atwihanganire kubyo twamwanditseho twari tutaratohoza neza.

Ikinyamakuru Umuryango.r dukesha iyi nkuru kivuga ko ibyo Dr. Gahutu ashobora kuba akurikiranweho bifitanye isano n’amavu n’amavuko ndetse n’imiyoborere ya Kaminuza ya RIU ayoboye kugeza ubu.

Iyi Kaminuza yakunze kuvugwamo ibibazo by’abanyamigabane bagiye batumvikana ku micungire yayo ibi byiyongereyeho n’ikibazo cyo kwigisha amashami idafitiye uburenganzira bwo kwigisha.

Andi makuru avugwa ni uko Dr. Gahutu ashobora no kuzabazwa uburyo yabonyemo ibyangombwa bya Kaminuza. Bikaba bikekwa ko inyandiko zimwe zifashishijwe mu gusaba ibyangombwa ari impimbano.

Inama y’Igihugu y’Uburezi (High Education Council-HEC) niyo igenzura ubusabe bw’abifuza gushinga Kaminuza niba bwujuje ibisabwa binajyana n’amashami basabira gutangiza.

HEC ikora raporo y’abo yasanze bujuje ibisabwa n’amashami basaba ikayishyikiriza Minisiteri y’Uburezi nayo igatanga ibyangombwa binyuze mu Inama y’Abaminisitiri.

Icyangombwa cyari cyahawe Kaminuza ya RIU itangira mu mashami yari yemerewe kwigisha iry’Ubuganga n’agashami k’Ubukungu atari arimo.

Ntituramenya neza niba HEC yari izi ko koko iki kigo kigisha amashami atemewe ariko zimwe mu nshuro abakozi bayo basuye iyi Kaminuza hari iyo basabye ko amashami atemewe yafungwa.

Muri raporo ntibavugaga amazina yayo mashami ndetse n’aho abanyeshuli biga amashami atemewe bazerekeza. Iki gihe abigaga ubuganga bari bageze mu wa kabili.

Dr. Gahutu Pascal, yafatanyije n’abandi batatu barimo Depite Theobard Mporanyi, Uwari Meya w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, Abdul Karim Kayihura ndetse n’umunyemari w’umunyakenya witwa Thimoty Ngatia Nyute nibo bifatanyije batangiza Kaminuza ya RIU.

Dr. Pascal Gahutu

Inama y’Abamisitiri yo kuwa 20/3/2015 niyo yemereye Rusizi International University gutangira kwigisha nka kaminuza yemewe mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukorana na Minisiteri no gukurikirana aho gusaba ibyangombwa bigeze, aba bashinze kaminuza basabye ko Dr. Gahutu yabikurikirana ndetse bamutorera kubahagararira mu mategeko.

Ibibazo no kutumvikana byaje kuvuka ubwo iyi Kaminuza yabonaga icyangombwa kuko abanyamigabane bifuje gushyiraho ubuyobozi butari inzibacyuho ariko bavuga ko Dr. Pascal Gahutu yanze kuburekura.

Abanyamigabane bafatanyije na Dr.Gahutu gushinga kaminuza bakomeje kumushinja akayihayiho ko kuyibahuguza naho we akabashinja kumuterarana no kuba ntacyo bamufashije mu rugendo rwo kuyishinga, inzego ziyambajwe zose nta muti ufatika zatanze kuri ibi bibazo.

Muri 2015 Dr. Gahutu yandikiye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Polisi yishinganisha ko mu banyamigabane bagenzi be batangiranye Kaminuza harimo abashobora kumwica.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto...

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Kagame yageze i Brazaville mu nama ya ICGLR

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari wari warajemo agatotsi

Diamond Platnumz yahishuye icyo byamusabye ngo azahure umubano we na Zari...

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri...

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye !!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...