LATEST NEWS
Africa
Ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ryafashije gufata impushya z’impimbano
Publish Date: mercredi 15 février 2017
VISITS :1119
By Admin

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha muri serivisi z’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda buzwi nka Hand Held Terminal (HHT), bumaze kubyara umusaruro, dore ko mu mpera z’iki cyumweru bwatumye hafatwa abagabo 2 bakekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.

Abafashwe bakaba barafashe uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’umwimerere, bakarushyira mu mashini bakuyeho amazina y’umwimerere bakandikaho ayo uwo bashaka.

Aba bafashwe bafatiwe mu karere ka Nyanza ku itariki ya 12 Gashyantare, bakaba barafashwe ubwo Polisi yari irimo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga ikoresheje ubu buryo bw’ikoranabhanga bugezweho (Hand Held Terminal -HHT)

Abafashwe ni Dusangumukiza Jean Pierre na Rutayisire Jean Claude, ubu bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Asobanura uko aba bakoze izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga bafashwe, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ati :”Bashatse uruhushya rw’umwimerere rwanditse k’uwitwa Shema Jean Eric, barunyuza mu mashini bahinduye amazina na nomero iranga uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, ariko bibagirwa guhindura umubare w’ibanga wari uri ku ruhushya rwa Shema. Igihe rero abapolisi banyujije mu mashini ya Hand Held Terminal (HHT) umubare w’ibanga wa rwa ruhushya, basanze umubare w’ibanga udahura n’imyirondoro iri ku mpushya bari berekanye. Nibwo twatahuye ko izi mpushya zo gutwara ibinyabiziga zari impimbano, bakoresheje amazina yabo n’umubare w’ibanga wari uri ku ruhushya rwa Shema. Nyuma yahoo nibwo twanamenye ko uru ruhushya rwa Shema rwari rwaribwe.

Yakomje avuga ko iyo umupolisi ashyize uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu mashini ya Hand-Held Terminal (HHT) ihita ihuza imyirondoro iri kuri urwo ruhushya n’imyirondoro umuntu aba afite mu kigo cy’umushinga w’irangamuntu NIDA, yasanga bihuye uruhushya rukaba ari umwimerere.

Kuri iyi ngingo yavuze ati :”Iyo imyirondoro idahuye, duhita tubona ko uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ari uruhimbano, ni nako aba bafashwe… Niba hari umuntu uzi ko Uruhushya rwe ari uruhimbano amenye ko azafatwa, kandi twamugira inama yo kurushyikiriza ku bushake sitasiyo ya Polisi imwegereye.”

Yasoje avuga ati :”Guhimba ibyangombwa ubwabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko, kandi bigira ingaruka nyinshi, kuko utunze uruhushya rw’uruhimbano nta bumenyi buhagije aba afite bwo gutwara ikinyabiziga, ugasanga ateje impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.”

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze

imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda

kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya...

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa Odinga

Kenya ibintu byasubiye irudubi nyuma yo kwivana mu matora kwa...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze